Muri 2017 u Rwanda ruzaba rufite MW 1000 z’amashanyarazi

Mu mwaka wa 2017, ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rufite zizava kuri kuri MW 110,8 zihari ubu zigere kuri MW 1000. Icyo gihe 70% by’ingo zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi zivuye kuri 16% ziyafite ubu.

Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Intebe tariki 03/12/2012 ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko ibyagezweho n’ingamba Guverinoma ifite mu rwego rw’ingufu. Yasobanuye ko izi ngufu zizaturuka ku mazi, gazi metani, amashyuza ndetse na nyiramugengeri.

Minisitiri w’Intebe yakomeje atangaza ko mu mwaka wa 2017 ibigo nderabuzima, ibiro by’imirenge n’amashuri byose bizaba bifite amashanyarazi ndetse n’imihanda yose minini ihuza imijyi ishyirweho amashanyarazi.

Gazi metani ya Rubavu izatanga MW 20.
Gazi metani ya Rubavu izatanga MW 20.

Hazubakwa kandi ingomero nshyashya nyinshi nka Nyabarongo I, Gazi metani ya Rubavu izatanga MW 20, amashyuza ya Kalisimbi MW 10 zikazagenda zongererwa ubushobozi, izi zikaba ari zimwe mu ngamba zizafasha mu kugera kuri uriya muhigo wa MW 1000 mu mwaka wa 2017.

Ku bikomoka kuri Peteroli, ngo Leta izagira ububiko bungana na litiro miliyoni 150 mu mwaka wa 2017 mu gihe ubu hari ububiko bwa litiro miliyoni 31.5 gusa; nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.gov.rw.

Iyi mishinga yose izatwara akayabo ka miliyari 6000 izagerwaho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda hamwe n’abikorera bahamagarirwa gushora imari mu ngufu.

Urugomero rwa Rukarara ruzatanga MW 9.5.
Urugomero rwa Rukarara ruzatanga MW 9.5.

Uretse gushaka amafaranga azakoreshwa muri iyi mishinga, ngo bisaba ko EWSA yongererwa ingufu n’itegeko riyigenga rigahinduka, ndetse Abanyarwanda bagatura mu midugudu kuko aribwo byoroha kubagezaho amashanyarazi.

Abagize inteko ishinga amategeko bashimye ingamba Guverinoma ifite mu kongera no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi bijyana n’inyota Abanyarwanda bafite yo kugira amashanyarazi.

Ingingo ya 134 y’itegeko nshinga iteganya ko Minisitiri w’Intebe ageza ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma rimwe mu gihembwe agahitamo ingingo ashaka. Ubushize yavuze ku buhinzi n’ubworozi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka