Muhanga: Barishimira gahunda ya ‘Tunga TV’ nubwo ubushobozi ari ikibazo kuri bamwe

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga barishimira gahunda ya Leta ifasha abaturage kugira ubushobozi bwo gutunga televiziyo mu ngo zabo ariko bamwe baragaragaza ikibazo cy’ubushobozi buke kuburyo kwitabira uyi gahunda byabagora.

Gahunda ya “Tunga TV” yaturutse mu nama mpuzamahanga yabereye i Geneve mu Busuwisi mu mwaka wa 2006; inama yari yahuje ibihugu bitandukanye ku isi byigiraga hamwe uburyo bava mu buryo bw’isakazamakuru bwa cyera analogue system bakaya mu bugezweho bwa digital system.

Aha akaba ari muri urwo rwego Minisiteri ifite mu nshingani zayo ikorabuhanga yahise ishaka uburyo bashyira mu bikorwa ubu buryo bwa digital system. Iyi minisiteri ikaba yaratangiye gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ubu buryo bushya no kugura za dekoderi. Iyi gahunda ikaba yishimiwe n’abaturage ariko bamwe baragaragaza ikibazo cy’ubushobozi buke.

Izi televiziyo harimo izigura amafaranga ibihumbi 60 ndetse hakaba n’izigura amafaranga ibihumbi 140 aba baturage bakaba bavuga ko bazashaka uburyo bayabonamo ariko nabo bagatunga televiziyo.

Bamwe muri aba baturage bo babona nibagira ubushobozi bwo gutunga televiziyo bizabafasha guca ikibazo cy’ibihuha kuko ngo hari abenshi bababeshya ko habaye ibintu runaka kuko ngo batajya bareba abakuru ku mateleviziyo.

Uwitwa Mugire ati: “hari uza akagukubita ikinyoma aho wamubaza ati ko ntabyumvise kuri radiyo ati babyerekanye mu makuru kuri televiziyo ukabifata uko abikubwiye”.

Gahunda ya “Tunga TV” igamije gufasha abaturage cyane cyane abo mu byaro kubona televiziyo.
Gahunda ya “Tunga TV” igamije gufasha abaturage cyane cyane abo mu byaro kubona televiziyo.

Nyiraminani Peteronila umwe mu batuye mu murenge wa Nyamabuye avuga ko ubwo amenye ko iyi gahunda iriho kuri ubu ajyiye kugura iyi televiziyo akajya ayirebana n’abana be.

Nyiraminani avuga ko ari ubwa mbere mu buzima yaba atunze televiziyo mu rugo rwe ariko ngo abana be bahora bamwishyuza kugura televiziyo ariko akagira ikibazo cy’uko nta muriro w’amashanyarazi bafite.

Akomeza avuga ko ababazwa no kubona abana be bajya kuvumba televiziyo y’ahandi kuko bo ntayo bafite. Ati: “nanjye ubwanjye narayivumbaga ariko nza kubicikaho batazava aho banyinuba”.

Minisitiri ufite mu nshingano ze ikoranabuhanga n’itumanaho, Philbert Nsengimana avuga ko iyi gahunda ireba abaturage bafite ubushobozi bwo gutunga televiziyo batarasobanukirwa n’iterambere.

Ku baturage bavuga ko bakennye, avuga ko bagomba kwiga umuco wo kuzigama ndetse bakaba banaka inguzanyo mu bigo by’imari maze nabo bakazigura.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka