Muhanga: Abakozi b’akarere biyemeje kuzubakira inzu mugenzi wabo utishoboye

Abakozi n’abayobozi b’akarere ka Muhanga bamaze kwemerera umukozi w’aka karere ko bazamufasha bakamushakira inzu yo kubamo ku bwo kuko nta bushobozi afite bwo kwiyibonera.

Uzahabwa inzu ni umukozi witwa Mukabega Esperance ukora akazi gaciriritse muri aka karere ko kugeza amadosiye aho agomba kujya, gufotora, gukora isuku n’ibindi.

Mukabega utunze umuryango we ugizwe na we n’abana be bane avuga ko mu busanzwe agorwa cyane n’imibereho yo kubaho atagira inzu abamo kuko ngo iyo abamo kugeza ubu ari iyo yatijwe n’umwe mu bo mu muryango wabo akaba rero kuri ubu atazi aho azerekeza mu gihe azaba ayikeneye.

Mukabega avuga ko agorwa cyane no kubona aho kuba.
Mukabega avuga ko agorwa cyane no kubona aho kuba.

Ati: “uwantije inzu ni umugiraneza wo muri famille [umuryango], yayintije akiri umusore, ubu yamaze kwimariya (kurongora) ntibizanyorohera rero mu gihe azaba yayinyatse”.

Mukabega akomeza avuga ko yatunguwe no kumva abayobozi (umuyobozi w’akarere n’abamwungirije babiri) n’abakozi b’akarere akoramo bamubwira ko bazamuremera vuba aha.

Ati: “ni ukuri natunguwe no kumva ko bantekereza bakumva ko bazandemera nubu sindabyiyimvisha gusa Imana ibongerere imigisha”.

Akomeza avuga ko nabona iyi nzu azashyitsa umutima hamwe kuko ngo mu busanzwe ahora ahangayitse, ati: “nimbona iyi nzu nzatuza kuko mpora mpangayitse kuko mu byukuru nta hantu mfite ho kuba n’abana banjye ni ishimwe rikomeye rero!”.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari ubukungu n'amajyambere.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari ubukungu n’amajyambere.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari ubukungu n’amajyambere Uhagaze Francois yavuze ko kuri ubu ikigiye gukorwa ari ugushaka ikibanza cyiza nyuma bagatangira igikorwa cyo kubaka inzu bemereye uyu mubyeyi.

Mu busanzwe abakozi n’abayobozi b’aka karere bafite ibikorwa bahuriyeho kandi bibazanira inyungu. Muri ibyo bikorwa harimo koperative bahuriyemo aho bashobora kwaka inguzanyo zishobora kubateza imbere badateze gusa amaso ku mushahara wa buri kwezi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mudamu bazamwigishe kuringaniza urubyaro

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Imana izabahe umugisha kubw,igiterezo kiza mwagize

yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka