Muhanga: Abageze mu midugudu batangaza ko bafite ikibazo cy’ibura ry’amazi

Bamwe mu baturage b’akarere ka Muhanga bamaze gutura mu midugudu baratangaza ko bafite ikibazo cyo kutagira amazi hafi; ibi bikaba ari imbogamizi ku iterambere ryabo ndetse no ku mibereho myiza yabo.

Abatuye mu mudugudu wa Kabuga akagari ka Kabuye ho mu murenge wa Kabacuzi batangaza ko kuva bagera mu mudugudu, batakibona amazi nk’uko mbere bayabonaga.

Annicet Nsengimana wo muri uyu mudugudu ati: “nk’ubu twe dukura amazi mu birometero bigera kuri bibiri n’igice, mwibaze imyigire y’umwana ubanza kuzanira amazi iwabo mbere y’uko ajya ku masomo cyangwa wibaze iterambe ry’umuturage nkatwe!”.

Aba baturage bavuga ko kuba aho bavoma ari kure atari cyo kibazo gusa ko ahubwo bahura n’imbogamizi y’uko aho bakura aya mazi meza ari ukanza kuzamuka no kumanuka imisozi.

Nsengimana ati: “burya ikigoranye muri byose ni uguhinguranya imisozi yaba nta n’imisozi yari ihari umuntu aba akoresha igare akayazana.”

Bakomeza bagaragaza ko bagituye hafi y’akabande bageraga ku mazi byoroshye ndetse ngo bazamuka ku midugudu bari bazi ko bazahita bagerwaho n’ibikorwa remezo birimo n’amazi. Aha ariko bakaba bashima ko bamaze kwegezwaho amashanyarazi kuko batakekaga ko yabageraho.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko amazi ari ikibazo muri aka karere kuko ngo batarabona amazi ahagije. Kuri ubu abaturage bafite amazi meze bagera kuri 61% naho abandi 31% bakaba batabasha kugera kuri ayo mazi meza.

Ku kibazo cyo mu murenge wa Kabacuzi, avuga ko hari umuyoboro bamaze kumvikanaho na EWSA ndetse ngo n’inyigo yawo yararangiye kuburyo hasigaye ishyirwamubikorwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka