Mugera: Haracyakenewe ibikorwaremezo ngo barusheho gutera imbere

Kutagira amasoko bagurishamo imyaka yabo cyangwa bahahiramo mu murenge no kwivuriza kure biratuma abaturage ba Mugera mu Murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo, bavuga ko batagera ku iterambere bifuza uko bikwiye.

N’ubwo imiterere y’umurenge ibifitemo uruhare, ubuyobozi buvuga ko buhoro buhoro ari rwo rugendo kandi byose biri mu nzira zo gukemuka.

Gusa abatuye aka gace bishimira ko uko imyaka itaha bagenda bajya mbere, bakanagaragaza ko hari byinshi bikwiye gukorwa mu kubagezaho ibikorwa remezo kugira ngo umurenge wabo uve mu bwigunge.

Santeri ya Mugera mu Murenge wa Gatsibo.
Santeri ya Mugera mu Murenge wa Gatsibo.

Alphonse Gasana, umuturage wo mu santeri ya Mugera agira ati: ”Turemera rwose ko ukurikije mu myaka ishize tugenda dutera imbere. Nyamara ariko hari aho abaturage bagomba kwitabaza indi mirenge cyangwa akandi karere basanzeyo ibikorwaremezo”.

Gasana akomeza avuga ko kuba nta soko riri mu murenge wabo bituma umusaruro ujya ahandi bityo ubukungu bukadindira, akavuga avuga ko nk’ibura ry’amasoko ritera igihombo umurenge wabo.

Ibyo abihuza na Mukamana we usanga kuba beza imyaka myinshi aho kuyijyana ku isoko ryabo bakayijyana ku masoko yo mu yindi mirenge bituma amafaranga asohoka mu murenge wabo, kandi yakahagumye.

Oswald Nyakana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo avuga ko bagendera ku mihigo ku buryo buri kintu kigira igihe. Ati: “Hano Mugera turahateganyiriza isoko rinini rimeze nkrya Rwagitima na Ndatemwa i. Rero abaturage bahumure turimo kwiyubaka kandi tuzi neza ko bizashoboka”.

Abaturage nabo bemeza ko igikorwa ubuyobozi bubizeje bugikora, ngo bakaba batekereza ko ibyo bakibura byose ngo bagere ku iterambere rirambye nabyo bazabigera, kuko buhoro buhoro nirwo rugendo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka