Miliyari zirenga eshatu zakoreshejwe nabi mu 2022 zashoboraga kuvamo iyihe mishinga?

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka ushize w’ingengo y’imari igaragaza ko amafaranga angana na miliyari eshatu na miliyoni 200 yanyerejwe, andi akoreshwa nabi. Ni amafaranga menshi yari gukorwamo imishinga y’iterambere ifatika kandi ikazamura Abaturarwanda iyo aramuka akoreshejwe icyo yagenewe.

Kuva mu myaka 30 ishize, u Rwanda ruharanira kwigira ku ngengo y’imari aho ubu arenga 60% yayo ari amafaranga akomoka imbere mu Gihugu.

Ni intambwe nziza imaze guterwa mu kwigira ku ngengo y’imari, aho igihugu kireka guhanga amaso amahanga n’imiryango nterankunga.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Raporo y’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) igaragaza imibare iteye impungenge ku ikoreshwa nabi ry’iyi ngengo y’imari iba igenewe guteza imbere rubanda ariko bamwe bakayikoresha nabi.

Mu myaka itatu ishize y’ingengo y’imari, kuva mu 2019 kugeza mu 2022, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amafaranga yagiye asohoka ariko hatagaragara icyo yakoreshejwe, ayasohotse ari menshi ariko agakoreshwa ibikorwa bikeya, ayasesaguwe ndetse n’andi yagiye akoreshwa mu buriganya.

Amafaranga ya Leta yanyerejwe n’ayakoreshejwe nabi muri rusange ni miliyari eshatu na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2022 mu gihe mu 2020 yari miliyari eshanu na miliyoni 600 naho mu 2019 yari miliyari umunani na miliyoni 600.

Iyi mibare iragaragaza ko amafaranga apfa ubusa agenda agabanuka, gusa umuntu ntiyabura kwibaza uburyo arenga miliyari eshatu yavuye mu misoro ya rubanda ashobora kuribwa n’abo atagenewe.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko aya mafaranga agenda apfa ubusa iyo aramuka akoreshejwe neza, yari kugira uruhare runini mu kuzamura inzego zinyuranye zihanzwe amaso cyane nk’uburezi, ubuhinzi, ndetse n’ubuzima nk’uko binashyizwe imbere mu ntego z’Icyerekezo 2030 na 2050.

Urugero, ziriya miliyari eshatu na miliyoni 200 zakoreshejwe nabi andi akanyerezwa, iyo zikoreshwa neza mu mwaka ushize, yashoboraga gufasha mu kugaburira abana ku ishuri aho nibura abagera ku 32,653 biga mu bigo bya Leta bari kubona ifunguro cyangwa se akavamo igi rimwe buri munsi ku banyeshuri 250,306 biga mu mashuri abanza.

Muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, nibura Leta itanga igiteranyo cy’amafaranga y’u Rwanda 8,775 ku munyeshuri umwe buri gihembwe angana na 89% by’amafaranga 9,750 agenewe umunyeshuri ku gihembwe, mu gihe umubyeyi we atanga amafaranga 975 asigaye, ahwanye na 11%.

Ziriya miliyari zirenga eshatu kandi zashoboraga gukoreshwa mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibitabo by’isomo ry’Imibare ku biga mu myaka ya mbere y’amashuri abanza. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka ushize yerekanye ko ibitabo bidahagije ku masomo y’Icyongereza n’Imibare ku banyeshuri n’abarimu bo mu mashuri abanza.

Igitabo kimwe kigura 1,625Rwf, nibura 3,200,733,068 yanyerejwe andi agakoreshwa nabi umwaka ushize yashoboraga kugurwamo ibitabo bigera kuri 1,969,675.

Iyi raporo ya 2022 igaragaza ko wasangaga mu mashuri abanza ibitabo by’amasomo amwe umubare udahagije aho abanyeshuri kuva ku 10 kugeza ku 176 babaga basaranganya igitabo kimwe.

Hagati aho, Leta yari yateguye gukoresha amafaranga miliyari ibihumbi 2,585, 2 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 ariko muri uwo mwaka Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari igaragaza ko miliyari umunani na miliyoni 600Rwf yanyerejwe andi agakoreshwa nabi.

Hamwe mu hari hakenewe kwitabwaho icyo gihe ni uguhanga imirimo aho nibura igiteranyo cy’imirimo 213,198 yagombaga guhangwa ndetse ikanaterwa inkunga y’ibikoresho ku nguzanyo.

Ni ibikoresho byagombaga gutangwa ku banyeshuri 3,000 bari basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro nko kubafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo bakora imishinga mito.

Urugero, hari nk’uwari gutangira umushinga uciriritse wo gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga agakenera imashini yo gukoresha n’ibiyigize bigura 214,546Rwf.

Ibi bivuze ko za miliyari umunani na miliyoni 600 zashoboraga kugurira ibikoresho byo gutangira imishinga abanyeshuri 40,112 bari kurangiza mu myaka itatu tugendeye ku mubare w’babahiga uyu mwaka bangana na 13,172.

Mu gukwirakwiza amashanyarazi aho ubu u Rwanda rugeze kuri 73% mu gihugu hose, ibi byashoboraga gufasha ba banyeshuri bari basoje amasomo. yo bahabwa ibikoresho bashoboraga gukora imishinga mito mu cyaro bityo bikagira uruhare kuri gahunda Leta yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 muri 2024 hagamijwe kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Miliyari eshanu na miliyoni 600 mu 2020 yo yashoboraga gukora iki?

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020 /21 5,664,068,116Rwf ni yo yanyerejwe andi akoreshwa nabi. Ni mu gihe Leta yari yateguye kunoza serivisi z’ubuzima, kuzamura imibereho myiza no kurwanya ubukene hibanzwe ku gufasha ingo zikennye bikabije gusohoka muri ubwo bukene.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byari bishyizwe imbere mu gushyigikira iyo gahunda byari ukugura inka 6,363 zigahabwa imiryango ikennye muri Gahunda ya Gira Inka, gutanga inkunga y’ingoboka no kubakira abacitse ku icuma rya Jenoside bakeneye amazu.

Kuri ubu inka ya kijyambere igura 500,000 ugereranije. Iyo aya mafaranga akoreshwa mu kugurira inka kuri buri muryango mu Rwanda, hari kuvamo inka mliliyoni 11.2 zo gutangwa buri rugo rukajya ruhabwa inka enye.

Ubwo ibigo byitabaga Komisiyo Ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko, Visi Perezida wayo Hon Nyirabazayire Angélique mu kwezi gushize yavuze ko nubwo igabanuka ry’imikoreshereze mibi y’imari ya Leta rigaragara ariko hakiri ikibazo cyo gusesea amasezerano no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko nkana.

Ni mu gihe Hon Rwaka Pierre Claver we avuga ko mu myaka runaka habaye impinduka zifatika mu buryo amafaranga y’ingengo y’imari akoreshwa ariko ko ibyo bidahagije, ahubgu hakwiye no kubaho gusobanura iby’ayanyerejwe n’ayakoreshejwe nabi.

Iyi nkuru dukesha KT Press ivuga ko usibye amafaranga yacunzwe nabi, raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zerekana kandi ko hari amafaranga amwe agenewe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu aba agomba gushyirwa kuri konti ariko na yo ntashyirweho.

Perezida wa Komisiyo imikoreshereze y’imari n’Umutungo bya Leta (PAC), Hon Muhakwa Valens avuga ko komisiyo nta bubasha ifite bwo gufata ibyemezo ku buyobozi babishinzwe, ariko ko inzego zibishinzwe zishobora gukurikirana ibi bibazo mu nkiko.

Muri izo harimo Minisiteri y’Ubutabera,NPPA, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha runakurikirana uko inzego zatumijwe na PAC zitanga ibisobanuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzajye muvuga nabakoze neza babe urugero

Mukankusi yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka