Miliyari zirenga 1000 z’amayero zanyerejwe ku mugabane w’Afurika mu myaka 30

Raporo yashyizwe ahagaragara na Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) ku bufatanye n’umuryango w’Abanyamerika Global Financial Integrity (GFI) igaragaza ko mu myaka 30 umugabane w’Afurika wabuze amafaranga arenga miliyari 1000 z’amayero.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara taliki 29/05/2013 mu nama ibera Marrakech mu gihugu cya Maroko igaragaza ko aya amafaranga yaburiwe irengero kuva 1980 kugera 2009 kandi yari amafaranga yo kuwuteza imbere ariko ntagire icyo akoreshwa kigaragara.

Raymond Baker umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri GFI avuga ko aya amafaranga yaburiwe irengero angana n’ay’umugabane w’Afurika ucyeneye gukoresha muri iki gihe ngo witeze imbere.

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Banki nyafurika itsura amajyambere yabereye muri Maroke.
Perezida Kagame yitabiriye inama ya Banki nyafurika itsura amajyambere yabereye muri Maroke.

Mthuli Ncube umuyobozi muri AfDB avuga ko aya mafaranga yagiye agenda mu buryo budasobanutse aho igihugu cyohereza ibicuruzwa mu mahanga bifite agaciro ka miliyari 100 ariko aho byoherejwe hakandikwa igiciro kiri hejuru cyangwa kiri hasi kuburyo byagiye bituma haburira amafaranga atari macye.

Mthuli avuga ko uyu mugabane ufite ubukungu bwinshi kuburyo bucunzwe neza bwawufasha kugera ku iterambere n’imibereho myiza y’abawutuye ariko ngo imicungire mibi ituma udatera imbere.

Ibihugu by’umugabane w’Afurika ngo bikwiye gushyiraho imicungire y’ubukungu buva mu gihugu bujya mu kindi, hamwe no gukorera mu mucyo mu birebana kuko iyo hari igihugu kibuze amafaranga binyuze mu bujura hari ikindi gihita kiyabona; nk’uko bisobanurwa na Issa Faye, umuyobozi muri banki nyafurika.

Abitabiriye inama ya AfDB yabereye muri Maroke bakurikiranye ikiganiro cyatanzwe na Perezida Kagame.
Abitabiriye inama ya AfDB yabereye muri Maroke bakurikiranye ikiganiro cyatanzwe na Perezida Kagame.

AfDB hamwe na GFI bagaragaza ko hakwiye kubahirizwa amategeko mpuzamahanga mu guhererekanya amafaranga mu mabanki, gukurikirana ibicuruzwa byoherezwa mu bihugu hamwe no gukurikirana imisoro y’ibicuruzwa byinjira mu bihugu.

Banki nyafurika kandi itangaza ko kugaragaza raporo z’ibicuruzwa binjijwa mu gihugu hamwe n’imisoro y’ibicuruzwa byagabanya ubu bujura bukorwa ku bicuruzwa byambuka imipaka cyane ahakiboneka ruswa ku bakozi bashinzwe imisoro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Donald kaberuka ni uwo gushimwa cyane kuko aho amaze gukura ubukunfu bwa Afurika n’aho amaze kubugeza harashimishije cyane, bigaragara ko rwose yakoze akazi gakomeye cyane akwiye gushimirwa na buri munyafurika wese, ubu bukungu kandi ntawahakana ko buzaramba cyane, bivuze ko n’undi wese uzamusimbura azagerageza akareba ko yatera ikirenge mucye maze tugakomeza gutera imbere cyane.

bill yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

aya mafaranga iyo aza gukoreshwa neza, agakora icyo yagombaga gukora ubu umugabane wacu w’afurika uba ufite foundation nziza mu iterambere ndetse no kwiyubaka birambye, ariko rero nta rirarenga kuko ubukungu buracyahari ahasigaye ni ukubucunga neza ndetse tukanabubyaza umusaruro

nzaramba yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

afurika ni akarima keze cyane ku burya abahanga yose yifuza kuza gusarura kuri uyu mugabane, gusa igihe kirageze kugirango abanyafurika twiteze imbere, twihe agaciro maze turebe ko twabasha kubyaza umusaruro ubukungu dufite aho kugirango tubujhe abanyamahanga.

kibwa yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Africa songa mbere rien que te dire courrage uzagera kure hashoboka kandi kubwawe n’baturage bawe..

Humura yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ni ukwikosora tugaharanira kwigira twiha agaciro..

karusha yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Igihe ni iki ngo Africa yikubite agashyi,kandi bizagerwaho byanze bikunze..

mwalimu yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ingamba nk’izi zige zifasha gukosora amakosa nk’ayo aba yarakozwe kandi niba hakiri uburyo bwo kugaruza umutungo ungana kuriya bikorwe. nibagaragaza amakosa hage habaho no kugaragaza abayakoze,kuko ntiyikora akorwa n’abantu.

athanase yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Ibyabuze byarabuze ntibiteze kugaruka,ariko noneho nihakorwe icyatuma ntabyongera kubura,habungabungwe bikeya bihari,kandi nabyo bigira akamaro iyo bikoreshejwe icyo bigenewe.

ruhumuriza yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka