Miliyari zirenga 10 z’umutungo wa Leta zarasesaguwe mu mwaka 2010-2011

Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) rwatangarije Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu tariki 12/10/2012, ko amafaranga arenga miriyari 10 atagaragazwa uburyo yakoreshejwe n’inzego zinyuranye z’igihugu mu mwaka wa 2010-2011.

Ibi itegeko nshinga ry’u Rwanda ribyita gusegura, nk’uko Umugezunzi mukuru w’imari, Biraro Obadiah, yasobanuye kandi ngo ikigero cyo kunyereza umutungo hamwe na magendu bigenda birushaho gukaza umurego.

“Izi miliyari 10 ziri unsupported (nta nyandiko igaragaza ikoreshwa ryazo), zikaba zarasesaguwe; ndetse n’amafaranga arenga miliyoni 628 yibwe hakoreshejwe kwigana umukono w’abandi. Bigaragara ko ikigero cyo kunyeraza kirushaho kugira intera iteye ubwoba”; nk’uko Biraro yabisobanuye.

Kampeta Sayinzoga, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi, we yavuze ko ntawahamya ko ayo mafaranga atakoze ibyo yari agenewe, ahubwo ahanini ngo byatewe no kutabika inyandiko, cyangwa kubura abakozi b’inzobere mu icungamari.

“Nta nubwo ibintu byacitse cyane kuko u Rwanda rwishimira rukanashimwa n’amahanga ko rukoresha neza ingengo y’imari rufite, byumwihariko inkunga ruhabwa”, nk’uko umukuru w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana yashimangiye.

Ibisubizo ku ikoreshwa rinoze ry’imari ya Leta

Icyizere cyo gukemura ikibazo cy’inyerezwa ry’umutungo gishingirwa kukuba abakozi bari bakiri bake mu mwaka w’2010-2011, ndetse n’uburyo bwo gucunga no gukoresha neza ingengo y’imari ntibwari busobanutse nk’uko bimeze ubu.

Inzego zitandukanye zemeranyijwe n’inteko ishinga amategeko ko inyandiko zigena ikoreshwa ry’umutungo wa Leta zigomba kujya zibikwa neza, ibigo bigasabwa gukora igenamigambi ry’amasoko yose ya Leta, ndetse no gukurikiranira hafi ko amasezerano yasinywe yubahirizwa.

Umukuru w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, Depite Rose Mukantabana, yamenyesheje ko Inteko yakajije uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta, ndetse ikazanatora bidatinze amategeko afasha kurushaho gukumira inyerezwa n’isesagura ry’umutungo w’igihugu.

Ati: “Abakora ku ifaranga rya Leta bose komisiyo ya PAC (ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta), izababaza icyo barikoresheje, kandi izasabira abakoze nabi gukurikiranwa mu nkiko.”

Depite Mukantabana yamenyesheje inzego zitabiriye inama ku ikoreshwa ry’imari ya Leta, ko mu minsi mike PAC igiye gutangira kubaza buri kigo uko cyakoresheje ingengo y’imari cyagenewe mu mwaka wa 2010-2011.

Yongeraho ko mu Nteko hari umushinga w’itegeko ryemerera Ubushinjacyaha bukuru kuregera indishyi mu manza zijyanye no kunyereza umutungo wa Leta, hakazanavugururwa itegeko riha ububasha burenzeho urwego rw’umugenzuzi mukuru w’amari ya Leta.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka