Karongi: Abagore batinyutse kwihangira imirimo
Uko umujyi wa Karongi utera imbere ni n’ako abagore n’abakobwa baho bagenda bajijuka bagatinyuka gukora imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo gusa harimo kwihangira imirimo n’ubucuruzi butandukanye.
Benshi mu bagore bakora iyo mirimo bavuga ko babigezeho kubera ko ubuyobozi budahwema kubibashishikariza kandi abadafite amikoro bakisungana na bagenzi babo mu makoperative.
Mu murenge wa Bwishyura ahabarizwa umujyi wa Karongi, hari umugore witwa Mushimiyimana Alice ufite uruganda rushya ibigori rwitwa Ganza Karongi Ltd, yitangiriye wenyine nta mugabo umufashije.
Ngo yararebye asanga mu karere ka Karongi hakenewe bene urwo ruganda cyane cyane ko mu mwaka ushize ubuyobozi bw’akarere bwatangije gahunda yo guhinga ibigori mu mirenge yose, bikaba byaramaze gutanga umusaruro ushimishije.
Mushimiyimana avuga ko yabashije gushinga uruganda binyuze muri hagunda ya Hanga Umurimo yamufashije kubona inguzanyo muri banki agura imashini zitunganya umusaruro w’ibigori.
Ubu uruganda rwa Mushimiyimana rumaze imyaka ibiri rukora, rufite abakozi 15 (batandatu bahoraho n’abandi icyenda bakora bubyizi) abasha guhemba akagira n’icyo asagurira urugo dore ko afite umugabo n’abana batatu.
Ngo iyo amaze guhemba abakozi n’ibindi biba bikenewe, Mushimiyimana asigarana amafaranga ibihumbi 300 ku kwezi.
Urugero rwa Mushimiyimana n’uwo mubyeyi ni rumwe mu ngero nyinshi z’abagore bamaze kwiteza imbere kubera politike ya Leta ibashishikariza kugira uruhare mu mizamukire yabo, kandi ibi bigaragarira n’abakiri bato bakorera abandi mu mirimo itandukanye.
Uwera akora muri alimentation yitwa Alfa Super market ifite na restaurant ku ruhande aho yakira abakiliya, rimwe na rimwe agakora n’umurimo wo gucuruza ibindi bisanzwe iyo mugenzi we w’umuhungu ubishinzwe atabashije kuboneka.
Muri iyo alimentantion harimo n’undi mwana w’umukobwa witwa Uwamahoro Samaza utarabashije gukomeza amashuli muri kaminuza ariko ngo ni yo ntego ye namara kubona ubushobozi azakura mu gucuruza amashanyarazi ya EWSA.
Nubwo hari abo ubaza bakabanza kugira isoni bagatinda gusubiza kubera amasoni y’abakobwa, iyo babashije gutinyuka usanga bafite ibitekerezo bisobanutse.
Nyirangirimana Irene warangije kwiga kaminuza agira ati « Mu karere ka Karongi usanga abagore bakangurirwa kujya mu mashyirahamwe bakihangira imirimo kugira ngo Leta ibone uko ibatera inkunga.
Barigishijwe ku buryo ubona impinduka zihari ntibikiri nka mbere, ubu abagore bariga za kaminuza kandi ufite icyo ashoboye Leta iramufasha akakigeraho”.
Uku kwitinya usanga kukigaragara mu bagore bamwe na bamwe ndetse abagore ubwabo nabo barabyemeza, ariko hari icyizere kuko aho u Rwanda ruvuye ni kure kandi ubushake n’ubushobozi bwo kubihindura burahari.
Muri Karongi ariko haracyari ikibazo cyo kutagira ingwate cyane cyane ku bagore bo mu cyaro baba bataragize amahirwe yo kwiga bityo ntibabashe no kubona uburyo bwo gutangira udushinga ngo batwakire inguzanyo muri banki.
Uwitwa Nyirabagesera Dative abisobanura muri ubu buryo “ Ufite intangiriro we ashobora gukora kuko banki zirabasinyira bagahabwa inguzanyo nta mananiza ariko kuri twebwe tudafite na mba nta nguzanyo dushobora kubona muri banki ».
Akomeza asobanura ko « ntiwaba wabuze n’uburyo bwo kujyana umwana ku ishuli ngo ujye kwaka amafaranga muri banki, kuko iyaguhaye ukayajyanisha umwana ku ishuli ntiwazabasha kubona uko wishyura banki; ariko mu buryo busanzwe mbona amabanki akorana neza n’ababashije kwaka inguzanyo ».
Iki kibazo Nyirabagesera akivugaho rumwe n’umuyobozi w’umuryango Profemme Twese mu Ntara y’i Burengerazuba, Inshutiyase Marie Clarisse.
Asobanura ko hari ikigega cy’ingwate, ariko ikibazo gihari kugeza ubungubu, abagore ntibarabasha kubona ubushobozi bwo gushobora gukora imishinga inoze neza cyane ku buryo bahita bagenda ngo babone inguzanyo mu buryo bworoshye, na cya kigega ntibabashe guhita bakiyambaza ngo kibatere iyo nkunga.
Ikindi kandi abagore batari bake ntago baratinyuka ngo babe bajya muri banki bake inkunga ifatika. Baragenda bakaka inguzanyo nkeya, inyungu nayo ikaba nkeye, ugasanga nta mpinduka zigaraga zibayeho, kuko ntiwakwaka inguzanyo nkeya ngo ubashe gutera imbere wihuse kandi wunguke byinshi.
Inshutiyase ati “Baravuga ngo nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi; umuntu wabaye mu gikari igihe kinini, ntago yahita atinyuka ibintu mu rugero ruri hejuru mu gihe gito nk’iki, ariko kubera ko ubuyobozi bwacu budushyigikiye, tugashobora kuvuga ijambo rikumvikana biduha imbaraga zo kwigirira icyizere kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi tutazasubira inyuma”.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mangifique
Gahunda yo guteza imbere umugore niyo ituma kuri iki gihe abagore bitinyuka bakitinyuka bagakora ibikorwa by’indashyikirwa nk’ibi abagore bo muri karongi bagezeho.
Ubushaki bwa politiki y’igihugu nibwo butuma abagore ndetse n’abanyarwanda muri rusange batera imbere.
Alice nakomereze aho kandi felicitations biranshimishije iby’urwo ruganda!!!!!