Kamonyi: Haracyari imiryango yavuye muri nyakatsi igisembera

Mu gihe mu gihugu hose igikorwa cyo guca nyakatsi cyarangiye, imwe mu miryango yo mu murenge wa Nyarubaka yasenye inzu za nyakatsi yizeye ko Leta izabafasha kubaka inzu zikomeye iracyacumbikiwe n’abaturanyi kuko itabaruwe mu bagomba kubakirwa.

Umuryango utuye mu kagari ka Kigusa, uvuga ko hashize imyaka ibiri ucumbikiwe n’umuturanyi, ngo na we akaba amaze kumwinuba kuko yamucumbikiye aziko azamara igihe gito.

Ngo ubwo ubuyobozi bwabakanguriraga gusenya nyakatsi, bwabizezaga ko buzabafasha kubaka izindi nzu, none ngo bubakiye bamwe, abandi babwirwa ko bagomba kwiyubakira, kandi nta bushobozi bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, Sebagabo Francois, yadutangarije ko abavuye muri nyakatsi barimo ibyiciro bibiri: Abatagira na mba n’abafite amikoro make.

Abo badafite na mba ubuyobozi bwabafashije kubaka, naho abandi babashishikariza kwiyubakira. Sebagabo avuga ko ubuyobozi bwabanje kubakodeshereza aho bacumbika nk’amezi abiri, ubundi bababasaba kwicumbikira.

Kuri ubu ngo haracyari imiryango nk’ibiri cyangwa itatu, ubuyobozi bugishishikariza kwiyubakira, bagahabwa inkunga y’ibiti n’amategura.

Sebagabo yongeraho ko muri uyu murenge hari abantu bahimukira bakubaka inzu zidasobanutse, barangiza na bo bakibarira mu bakene b’umurenge bagomba gufashwa. Ikindi agarukaho ni abaturage batihesha agaciro bakumva ko buri gihe bagomba ubufasha bwa Leta ngo bagire icyo bageraho.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka