Kamonyi: Abafanyabikorwa barasabwa gufasha mu bikorwa biganisha ku iterambere

Mu ruzinduko Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere (JADF), yagiriye mu karere ka Kamonyi, yasabye abagize JADF ya Kamonyi, gutanga inkunga ziganisha ku iterambere ry’ubukungu kuko arizo zifasha umugenerwabikorwa kuva aho ari, agatera imbere.

Mu nama yagiranye na bamwe mu bagize JADF ya Kamonyi kuri uyu wa kane tariki 13/06/2013, Umuhuzabikorwa wa JADF ku rwego rw’Igihugu, Munyandamutsa Jean Paul, yabibukije ko ibikorwa bya bo bigomba kusiga impinduka nziza ku baturage.

Aha arabibutsa ko imishinga ya bo igera igihe ikarangira, ngo “ubwo rero byaba byiza mushoye inkunga yanyu mu bikorwa biganisha ku iterambere ry’ubukungu aho kwibanda ku gutanga imfashanyo kuko iyo zirangiye umugenerwabikorwa asubira mu bukene”.

Bamwe mu bagize JADF ya Kamonyi baganira n'umuhuzabikorwa.
Bamwe mu bagize JADF ya Kamonyi baganira n’umuhuzabikorwa.

Ngo imyinshi mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda, ifasha mu bikorwa by’imibereho myiza, nko gufasha abatishoboye barimo abantu bashaje, abapfakazi n’imfubyi, no gukora ubuvugizi. Hakaba hari imiryango mike ifasha mu kwihangira umurimo, gukorana n’amabanki cyangwa se mu bukerarugendo.

Munyandamutsa arasaba abafatanyabikorwa barimo n’abikorera, gukora muri iyo mishinga iganisha ku bukungu, bityo uwafashwaga akava mu bukene, n’aho umushinga warangira, akazasigara azi kwirwanaho.

Bamwe mu banyamuryango ba JADF bakorerana n’Imiryango mpuzamahanga, bagaragaje impungenge z’uko batoroherwa no kumvisha umuterankunga w’umunyamahanga ko agomba kutanga inkunga ariko ntabe ariwe ugena uko izakoreshwa, maze basaba abakuriye JADF ku rwego rw’igihugu ko baganiriza abo baterankunga ku cyerecyezo cy’iterambere ry’igihugu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka