Ingengo y’imari y’umwaka utaha ishobora kwiyongera kugera kuri tiliyari 1.6

Leta y’u Rwanda irateganya ko ingengo y’imari y’umwaka mushya uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga, yaziyongera ikava kuri tiliyari 1.3 ikagera kuri tiliyari 1.6, kuko hazongerwa ibikorwa byo kuzamura umusaruro, ubwo gahunda mbaturabukungu ya kabiri EDPRS II, izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ayo mafaranga ngo byagaragaye ko azaboneka, hashingiwe kukuba umusaruro w’imbere mu gihugu uva mu misoro ungana na miliyari 800, amafaranga ava mu mpano cyangwa abanyamigabane azagera kuri miliyari 470; nk’uko byasobanuwe na Kampeta Pichette Sayinzonga, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari (MINECOFIN).

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 09/5/2013 kiyobowe na Ministiri Protais Musoni, abayobozi muri za Ministeri, iy’imari n’igenamigambi, iy’ubucuruzi n’inganda ndetse n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro, basobanuye ibikorwa binyuranye byo kongera ubukungu bw’igihugu.

Bimwe mu bikorwa bizashingirwaho mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kuva ku kigero busanzweho cya 8.3% kikagera kuri 11.5%, harimo kongera ubwinshi bw’ibyoherezwa mu mahanga cyane cyane ibiva ku buhinzi no ku bucukuzi, hamwe no kongera imisoro, hishyuzwa abantu bataritabira gusora.

Muri EDPRS II, Leta iteganya kugabanya ubukene kuva ku kigero cya 44% kugera kuri 30%, hashingiwe ku kongera imirimo ku rubyiruko, ishyirwaho ry’ikigega cyo gukusanya amafaranga yo gushora mu mishinga y‘Iterambere cyiswe National Investment Trust Fund.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyishimiye iteka rya Ministiri rishyiraho uburyo bwo gukusanya umusoro ku nyongeragaciro hakoreshajwe akamashini gafasha gutanga inyemezabwishyu iriho n’umusoro ku nyongeragaciro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), Emmanuel Hategeka, yasobanuye ko mu bindi bizafasha kongera ubukungu bw’igihugu, harimo kwemera ikorwa ry’imikino y’amahirwe nka za Casino, imikino yo ku mameza, gutega muri siporo ndetse na tombola ku rwego rw’igihugu.

EDPRS ya kabiri izamara imyaka itanu, itwaye ingengo y’imari ya tiliyari 10, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MINECOFIN yatangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka