Imirimo y’ubukorikori ifasha abagore kugira uruhare mu iterambere ry’urugo

Abagore bo mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Sheli, umurenge wa Rugarika, mu karere ka Kamonyi, bibumbiye muri Koperative idoda ikanakora ibitenge bavuga ko nyuma yo kwiga umwuga no kwibumbira muri koperative, ingo za bo zimaze gutera imbere.

Iyo Koperative igizwe n’abagore 35 bo mu mudugudu wa Kigarama, bigishijwe kudoda no gukora ibitenge mu mwaka wa 2011, ku nkunga y’abakorerabushake b’abanyakoreya y’Epfo, batuye muri uwo mudugudu.

Mu mwaka wa 2012, abo bagore batangiye gukorera mu matsinda abiri rimwe ry’ubudozi n’irindi ryo gukora ibitenge. Musengimana Flavia wo mu itsinda ry’abadozi, avuga uko kwiga imyuga byahinduye imibereho ya bo kuko na bo hari icyo basigaye binjiza mu ngo.

Musengimana wari usanzwe akora umurimo w’ubuhinzi, atangaza ko kuza mu budozi bitahagaritse ako kazi ko guhinga, ahubwo amafaranga akorera mu budozi amufasha kwishyura abamuhingira no gufasha umugabo we kubona ibyo urugo rukeneye.

Abagore bakora ibitenge.
Abagore bakora ibitenge.

Mukamugema Clotilde, Perezida wa Koperative, atangaza ko n’ubwo bamaze umwaka umwe gusa bakora, biragaragara ko abanyamuryango ba Koperative bateye imbere, ku buryo n’abagore batabyitabiriye basigaye babyifuza. Ati “basigaye babona ko tutataye igihe twiga na bo bakifuza kubigeraho”.

Mukamugema avuga ko batazahwema kongera ubumenyi bajyana n’ibigezweho kuko bakora ingendo shuri bakareba aho abandi bageze.

Kuri ubu buri wese mu bagize koperative akaba ari kwihugura mu mwuga atize. Ngo abize ubudozi bariga gukora ibitenge, n’abize gukora ibitenge bakiga kudoda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ibyo iyo koperative ikora, gusa nifuzaga kumenya izina ryayo

Manzi dido yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka