Ikigo iCPAR cyatanze miliyoni 17.5 mu kigega AgDF

Gahunda yo gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund (AgDF) irakomeje, aho ikigo gishinzwe gihuriza hamwe ababaruramari mu Rwanda cyatanze 17,553,282, kikaba cyujuje miliyari 26.2 by’amafaranga yose yemejwe ko azatangwa, mu gihe ngo ikigega AgDF kimaze kwakira asaga miliyari 13.

Ku itariki ya 31/01/2013, Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye sheki eshatu z’umusanzu w’ikigega AgDF, kuko mbere yo kwagira umusanzu wa ICPAR, yari yakiriye miliyoni 23 zatanzwe n’abafatanyabikorwa ba Leta mu by’ubuzima, ndetse n’amadolari ibihumbi 10 byatanzwe n’Abanyarwanda baba muri Amerika, muri Leta ya Texas.

Gahunda irakomeje, kuko ngo MINECOFIN yitegura kwakira mu gihe cya vuba, umusanzu w’uruganda rukora ibinyobwa (Bralirwa), nk’uko Ministiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, yatangaje, anashima Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bakomeje kugaragariza igihugu cyabo ubwitange.

Ministiri Rwangombwa yavuze ko amafaranga y’ikigega AgDF azacungwa nk’umutungo bwite wa Leta (sovereign fund), ugomba gukoreshwa mu mishinga yunguka kugirango izamure ubukungu, ariko akaba ataratangira gukoreshwa kuko ngo hagitegerejwe abantu b’inzobere bashobora kuyakoresha neza.

Abanyamuryango ba ICPAR bari mu bantu batanze amafaranga menshi ukurikije umubare wabo, kuko abatanze umusanzu wa miLiyoni 17.5 batarenga 20 mu banyamuryango 225, nk’uko Peter Rutaremara, Perezida wa ICPAR yasobanuye.

Umuyobozi wa ICPAR yavuze ko kuba abandi banyamuryango bataratanze umusanzu wabo bitatewe n’ubushake buke, ahubwo ko ari abakozi b’ibigo bitandukanye bayatanze muri ibyo bigo bakorera.

Ariko kandi yizeza ko mu minsi ya vuba, icyo kigo kizatanga undi musanzu urenzeho, kuko ngo hari n’abanyamurango bataratanga uwabo, kubera ko batari mu Rwanda.

Kampanyi ya 2012 yo gutanga umusanzu mu kigega AgDF irimo gusozwa, ikurikiyeho ya 2013 iteganijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa kabiri, nk’uko Ministiri Rwangombwa yatangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka