Ibimina bivuguruye byatumye abagore bahindura ubuzima

Abagore bakoresha ibimina bivuguruye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga baravuga ko byabateje imbere bahindura ubuzima mu miryango yabo.

Ibikorwa by'ubuhinzi ntibyari bibahagije ngo babashe kwiteza imbere nubwo na byo babikora
Ibikorwa by’ubuhinzi ntibyari bibahagije ngo babashe kwiteza imbere nubwo na byo babikora

Abo bagore batuye mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga bavuga ko imirimo y’ubuhinzi batayikora cyane kuko nta butaka bunini bahingaho bafite, ku buryo ibyo bimina byo kubitsa no kugurizanya babikuramo ibishoro bagakora ubucuruzi buciriritse bakabasha kwita ku miryango yabo.

Kuva ku mafaranga magana abiri kugeza ku gihumbi ni yo abagore bibumbiye mu bimina bivuguruye mu Kagari ka Gihuma bizigamira, buri munyamuryango akamenya umugabane we.

Nyuma yo kubitsa, abaguza bashobora kwaka inguzanyo bitewe n’ayo bakeneye bakazayasubiza bongeyeho urwunguka rwa 5%.

Iyo bamaze gutanga inguzanyo asigaye bayajyana kuri banki kuyabitsa
Iyo bamaze gutanga inguzanyo asigaye bayajyana kuri banki kuyabitsa

Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, amatsinda 18 yibumbiye mu kimina kivuguruye yagaragaje ko amaze kwizigamira hafi miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda kuva mu myaka itanu batangiye kwibumbira mu bimina, bigatuma babasha gushora mu mishanga iciriritse ndetse bakanikenura.

Mukamusonera Epiphanie avuga ko yabashije kwikemurira ibibazo bitandukanye birimo no kwishyurira abana amashuri.

Agira ati “Nta televiziyo nagiraha wasangaga njya mu mihana kurungurukayo ariko ubu nabashije kwigurira iyanjye, mperutse kugira ikibazo abana baratsinda nguza ibihumbi 300 mu kimina cyacu, nishyurira umwana itike y’indege ajya kwiga mu Bushinwa”.

Nyiraminani Marie Consollée, avuga ko ikimina cyatumye atangira gukora ubucuruzi buciriritse ku buryo afite intego yo kuzagera kuri byinshi mu minsi iri imbere.

Nyiraminani avuga ko ateganya kugura moto nyuma yo kunguka mu bucuruzi yatangiye kubera ikimina
Nyiraminani avuga ko ateganya kugura moto nyuma yo kunguka mu bucuruzi yatangiye kubera ikimina

Agira ati “Natangiye nguza ibihumbi 200 none ubu ndagenda nzamuka ndateganya ko mu mwaka umwe uri imbere nzabasha kwigurira moto nkayishyira mu muhanda, nzanabasha kandi kujya mu gakiriro nagure ibikorwa byanjye”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyamabuye, ahamya ko umugore witeje imbere bivuze iterambere ry’urugo.

Abagabo na bo bashyigikiye ko umugore atera imbere aho kwicara ngo atungwe gusa n’umugabo, kuko umuryango uhamye ufite umugore witeje imbere kandi wihesheje agaciro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Gakwerere Euraste, avuga ko kuba abagore bamaze gutangira inzira y’iterambere bakwiye kubera isomo abagabo bakiyumvisha ko abagore babo ari abo kurera abana gusa.

Nyuma yo guterana bakabitsa baranaguza bakabasha kwihangira imishinga iciriritse
Nyuma yo guterana bakabitsa baranaguza bakabasha kwihangira imishinga iciriritse

Agira ati “Niba umugabo ari we wavunikiraga urugo wenyine none ubu umushinga w’umugore ukaba ubasha kumwunganira mu kuzamura urugo, ni isomo ku bagabo ko bakwiye kumva ko ihame ry’uburinganire ari ingirakamaro mu kuzamura umuryango nyarwanda”.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe kandi abagore bo mu Karere ka Muhanga bagaragaza ibyo bakora baganira ku cyatuma koko bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko yazirikanywe igira iti “umugore ku ruhembe rw’iterambere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka