Huye: Urubyiruko rurakangurirwa gukura amaboko mu mufuka rugakora

Hazitayezu yabwiye urubyiruko ibanga ryo kubasha kuba umukire nko ari ugukunda murimo, umuntu akirinda gusesagura no gupfusha ubusa amafaranga aba yabonye kuko aba agomba kuzabyara ayandi.

Yongeyeho ko banagomba gukora bakurikije impano bifitemo, atari ugukora ibyo babonye byose kubera ko na kanaka yagikoze.

Hazitayezu mu kiganiro yatanze yagarutse ku kamaro ko gukunda umurimo nk'ibanga ryo gutera imbere.
Hazitayezu mu kiganiro yatanze yagarutse ku kamaro ko gukunda umurimo nk’ibanga ryo gutera imbere.

Yagize ati: “Nta muntu ushobora gutera imbere atakoze, kandi umurimo uwo ari wo wose ushobora guteza imbere nyirawo igihe awukoze awukunze kandi abyitayeho.”

Hazitayezu kandi yabwiye uru rubyiruko ko rutagomba kwitinya, rukiyemeza guhanga imirimo, kuko kuba umukire bitagombera kuba warize. Yatanze ingero z’abacuruzi benshi bagiye bahera kuri bicye ariko bakagenda batera imbere gahoro gahoro.

Urubyiruko hamwe n'ababyeyi b'i Maraba bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ukwezi ku rubyiruko.
Urubyiruko hamwe n’ababyeyi b’i Maraba bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ukwezi ku rubyiruko.

Yanatanze urugero rw’umugabo w’umucuruzi w’i Nyamasheke, wabwiye abana be batatu bari barangije amashuri yisumbuye ko afite amafaranga yo kurihira kaminuza buri wese muri bo, ariko ko nta wari wemerewe gusibira kuko nta mafaranga yandi yari kuzamubonera.

Abana be babiri bakuru bagiye kwiga muri kaminuza, umutoya we asaba se kumuha amafaranga yari kuzamutangaho akayikoreshereza. Uyu mwana mutoya yashoye ya mafaranga mu bucuruzi, bukebuke agenda atera imbere, ku buryo mu myaka ine yari afite imodoka zitwara imizigo ibiri n’ubucuruzi bwe bwarateye imbere. Ba bakuru be bo barangije kwiga babaye abashomeri, maze bukeye murumuna wabo aza kubaha akazi.

Hazitayezu rero yashishikarije uru rubyiruko gutangira imirimo ibaha amafaranga, hanyuma bashaka kwagura bakegera amabanki bakaka inguzanyo, bagakora bakiteza imbere.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndashimira uwatanze iyi nkuru gusa utari ahari yakwibaza hari habaye iki? kuki n’ibindi byinshi. mube abanyamakuru b’umwuga rwose muduhe ibidufasha.

MUKASHEMA Adelphine yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Mumbarire sinsuzuye akazi mukora.Gusa mujye mutanga amakuru yagira icyo afasha abantu.Uwanditse iyi nkuru wagirango ni suite y’indi iyibanziriza.Hitayezu uyu ugarukaho cyane, nta rindi zina agira? Akora iki? Yavuze biya muruhe rwego? Niba uri no muri stage kabisa, abagushinzwe bazaguhugure birushijeho.

Ndibariza yanditse ku itariki ya: 12-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka