Huye: Abacuruzi bo mu isoko bihatira gufata neza abakiriya

Hashize iminsi Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kugira umuco wo kwakira neza ababagana, nka bumwe mu buryo bwo kubafasha kugera ku iterambere. Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Butare batugaragarije ko bumva neza icyo bagomba gukora.

Umutegarugori ucuruza ibiribwa muri iryo soko kuri we ngo yumva kwakira neza abakiriya bivuga kubabwira neza, ndetse no kubaha serivisi batagusabye.

Yagize ati “iyo umuntu anyuze hafi y’aho ncururiza nihutira kumuha karibu, hanyuma nkamubaza ibyo akeneye, ngo hato atavaho amafaranga yashoboraga kunsigira ayajyana ahandi”.

Yunzemo ati “umukiriya wihatira kumuha na serivisi atagusabye. Urugero nk’umuntu ashobora kuza kukugurira atwaye ibintu mu ntoki, wowe ukamuha ambarage (emballage) yo gutwaramo. Ibi bishobora gutuma ubutaha nta handi azahahira uretse iwawe.”

Icyakora, ngo hari ubwo abakiriya bazana umunabi bikaba ngombwa ko abagusha neza. Ibi akenshi ngo birangira wa mukiriya w’umunabi avuyemo umukiriya uhoraho. Ngo hari n’abagura ibintu bwacya bakabigarura ngo ni bibi. Icyo gihe ngo agerageza kumusobanurira uburyo ari bizima, atabyumva akemera agahomba aho kubura umukiriya.

Umusore ucuruza inkweto za caguwa mu iduka riri hafi y’isoko ryo mu mujyi wa Butare na we yavuze ko yihatira kwakira neza abaje kubagurira, kuko ngo uretse kuba baba bizeye ko babagurira ako kanya, baba bizeye ko bazavamo n’abakiriya bahoraho.

Yagize ati “iyo umuntu aje kugura inkweto agaca hafi y’aho ncururiza, dore ko tuba turi na benshi bazicuruza, muha karibu. Iyo atangiye kureba mu nkweto ncuruza, nihutira kumubaza ubwoko ashaka, nkamufasha kuzishaka no kuzigera.”

Isoko rishya ryo mu mujyi wa Butare.
Isoko rishya ryo mu mujyi wa Butare.

Nubwo ngo mu guciririkanya ndetse no kureba inkweto hari abakiriya bavuga nabi, abandi bakaba bafite agasuzuguro, we ngo yihatira kubabwira neza kuko aba abategerejeho amafaranga y’ako kanya, ayo bazamuha bagarutse ndetse n’aturuka ku nshuti zabo kuko ngo iyo wakiriye neza umukiriya akurangira n’abandi.

Abaguzi batekereza iki ku kuntu bakirwa n’abacuruzi?

Umwe mu baguzi twasanze mu isoko ryo mu mujyi wa Butare twabajije uko abona imitangire ya serivisi mu isoko, yavuze ko muri rusange abacuruzi, cyane cyane abacuruza imyenda (kuko ngo ari na yo akunda guhaha mu isoko), bagerageza kwakira neza abakiriya.

Yagize ati “iyo utambutse baguha karibu bakanagufasha kubona ibyo wifuza kugura. Ibi ndabishima, kandi bigaragaza ko abacuruzi bacu batangiye kumva neza akamaro ko gutanga serivisi nziza. Gusa, abataramenya gutanga serivisi nziza ni abacuruza inyama. Sinkunda ukuntu barwanira abakiriya.”

Umugabo witwa Rutagengwa twasanze yaje kugura imbuto we yavuze ko abona nta gishya mu kwakira abakiriya abona mu isoko. Yagize ati “iyo ugiye kugurira umuntu ukumenyereye, agufata nk’usanzwe, ntakwiteho akwereka ibyo acuruza, kuko aba azi ko byanze bikunze uri bumugurire.”

Na none kandi, Rutagengwa avuga ko kubera ko Abanyarwanda batamenyereye gushamaduka, ibintu byose bakabigendamo buke kandi mu bwitonzi, ngo iyo abonye umuntu amwitayeho cyane, agerageza kumwumvisha ubwiza bw’ibicuruzwa bye, bimutera gukemanga, akaba yatinya kumugurira atekereza ko ashaka kumuha ibintu bibi nyamara abyita byiza.

Urugaga rw’abikorera n’Akarere bakangurira abacuruzi kwakira neza ababagana

Karorero Christophe, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye, avuga ko mu nama bagirana n’abikorera bababwira igihe cyose ko kwakira ababagana neza ari ngombwa. Ngo uretse kubasaba kwakira neza abakiriya, ngo banabasaba no kubakirira heza.

Yunzemo ati “igihe cyose twibutsa abacuruzi ko kugaragariza abakiriya ibiciro ari ngombwa. Ibi birinda kugena igiciro bitewe n’uko ubona umuntu, ukaba wasanga abirabura bafite icyabo giciro, abazungu na bo icyabo, cyangwa se abakene bakagira igiciro cyabo, abakire na bo bakagira icyabo. Ibi si byiza mu mitangire ya serivisi.”

Abacuruza imbuto n'imboga ngo bitahira kare.
Abacuruza imbuto n’imboga ngo bitahira kare.

Na none kandi, ngo mu butumwa bagenera abikorera babibutsa ko kizira kandi kikaziririza kwakira umukiriya wicaye cyangwa uri kuri terefoni.

Ku bijyanye n’icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bukora kugira ngo imitangire ya serivisi igende neza, bwashyizeho itsinda ry’abantu bahagarariye amaserivisi yose atangwa mu Karere, ku buryo abarigize bahura bakungurana inama ku cyo bazabwira abo bahagarariye.

Buranga Umulisa Assumpta uyobora iri itsinda, yavuze ko abarigize bajya banafata igihe bakagenderera amaserivisi amwe n’amwe, hagamijwe kureba ibitagenda neza ndetse no kubagira inama.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “umwana ntavuka umunsi umwe ngo yuzure ingobyi”. Kuba kwakira neza abakiriya bivugwa, ni uburyo bwo gutuma abantu bagenda biyumvamo ko bikwiye. Ibyo ari byo byose n’uwumva ko bitamureba, umunsi azabona ko abatanga serivisi neza bamutwara abakiriya, azageraho abyiteho. Bukebukeya rero, buri wese azagenda abigira ibye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona isoko ryacu rikigira mvoka n’imineke biryoshye di!

Mukesha yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka