Hakizimana wavuye muri FDLR ageze ku gishoro cya Miliyoni 30frw

Hakizimana Jean Bosco wahoze mu mashyamba ya Kongo mu mutwe wa FDLR avuga ko nyuma y’imyaka umunani atashye yakoze akiteza imbere ku buryo ari kubaka inzu mu mujyi wa Rubavu igiye kuzura itwaye Miliyoni 30frw.

Hakizimana avuga ko agiye kuzuza inzu ya Miliyoni 30frw mu mujyi wa Rubavu
Hakizimana avuga ko agiye kuzuza inzu ya Miliyoni 30frw mu mujyi wa Rubavu

Hakizimana w’imyaka 34 y’amavuko avuga ko Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bamubaye hafi ku buryo nta kibazo yigeze agira mu bikorwa bye byo kwiteza imbere kuko ahubwo yagiye ahabwa n’ubufasha butandukanye.

Hakizimana avuga ko yahunze igihugu n’umuryango we mu 1994, akaba yaratahutse avuye ahitwa zone ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo akavuga ko ubwe ari we wafashe umwanzuro wo gutaha.

Akigera mu Rwanda n’umugore we yosohokeye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo yiniira Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba maze ashyirwa mu nkambi hamwe n’abandi aho yatangiye kubona ibitangahaza bya mbere mu buzima bwe.

Agira ati, “Baduhaye uruhushya rwo gusohoka maze tugatemebera batubwira ko tuza kubahiriza amasaha, aho nagendaga hose natunguwe no kuba nta musirikare mbona, kuva saa sita kugeza saa munani nkibaza ukuntu igihugu kibayeho nta musirikare”.

“Ariko bugiye kwira ntangira kubona abasirikare bigendagendera buhoro buhoro ntacyo babaza umuntu, twaragiye ufite icyo kunywa agasengera akanywa, turangije turataha byarantunguye kuko ntabwo nibazaga ukuntu umuntu atembera uko ashaka no mu asaha ya nijoro nta kibazo na kimwe afite kandi aho twabaga hari amasaha ntarengwa wagombaga kuba wavuye hanze”.

Hakizimana avuga ko amaze kugera mu muryango we yasanze hari abaturanyi na bene wabo bakiriho kandi yarabwirwaga ko bapfuye, nibwo yatangiye gushaka imibereho n’uko yakwiteza imbere.

Amafaranga ya mbere yayakoreye mu ngabo z’u Rwanda

Hakizimana avuga ko yatangiye gufotora ndetse abasirikare bari bakambitse iwabo mu murenge wa Muringa, bari bazi ko yavuye muri FDLR aba ari bo bajya bamuha icyashara, maze amafaranga abonye atangira kuyashora mu bundi bucuruzi mu gasantere ka Gasiza mu Karere ka Nyabihu.

Avuga ko yongeye gutungurwa ubwo umugore we yafatwaga n’inda maze yajya kwa muganga agasanga agomba kuvurirwa ku bwisungane mu kwivuza atigeze atanga.

Agira ati, “Nongeye gutungurwa umugore wanjye agiye ku nda najya kwa muganga ngasanga Leta yaranzirikanye ikanyishyurira ubwisungane mu kwivuza, natarunguwe kubona nishyurirwa maze umugore wanjye aruhuka neza turataha”.

Hakizimana atangiye ubucuruzi yiyambazaga abandi basanzwe bakamukopa amandazi akayacuruza hanyuma akishyura ashize, bikomeza gutyo kugeza igihe nawe abonye icye gishoro.

Avuga ko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo gusoresha mu Gasiza yamenye ko Hakizimana ari Umunyarwanda utahutse vuba uri kwiyubaka maze amusonera imisoro, akajya ayimutangira.

Agira ati, “Uwo mugabo sinari muzi ariko yamenye amakuru yanjye aho kwibaza byinshi ku kuba yenda ari twe twaba twarabamariye imiryango, ahubwo akambwira ko ansoneye imisoro byarantunguye cyane nibwo natangiye kwiyumvisha ko mu mashyamba ya Kongo twabeshywaga ko burya Abanyarwanda bafite umutima bariho”.

Ashingiye ku kuba hari n’abasirikare bagiye bataha bagasubizwa mu mirimo yabo, ashingiye kandi ku kuba yarahawe amahirwe yo kwikorera ibye kandi akunguka, anashingiye ku kuba yarisyhuriwe ubwisungane mu kwivuza, ahamya ko Leta y’u Rwanda izirikana Abanyarwanda bayo bari hanze akifuza ko nabo bataha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Avuga ko ubucuruzi bwe bwakomeje gutera imbere kugeza ubwo aguze amatungo akorora, akubaka ndetse ubu akaba acuruza ibindi bintu bijyanye no gutunganyiriza abaturage amafunguro.

Avuga ko hejuru y’ibyo amafaranga yagiye ayashora mu mishanga irimo no gukora uruganda rw’imigati, maze aheraho atangira umushinga wo kubaka inzu igezweho mu Mujyi wa Rubavu.

Agira ati, “Ndi kubaka indi nzu mu mujyi wa Rubavu igezweho, iri hafi yo kuzura kandi izaba ihagaze nka miliyoni zisaga 30frw, urumva ko iyo mba naratashye kera mba ngeze kure.

“Nyuma yo kubona ibyo byose ngezeho n’uko mbanye neza n’abandi Banyarwanda nahisemo kugana iy’ubuhanzi ngakorera igihugu ntanga n’ubutumwa butandukanye mbinyujije mu bihanganao n’by’indirimo”.

Agira ati, “Naririmbye indirimbo yitwa Paradizo kuko Ingabo za RPF nizo zayihanze zivuga ko zizubaka u Rwanda zikaruhindura Paradizo, ari nayo mpamvu nahimbye indirimbo ivuga ko iyo Paradizo twayigezeho koko”.

Igira iti, “Paradizo mwatubwiye mbona yaragezweho kuko ibikorwa byinshi Abanyarwanda bagezeho babikesha ubwitange bw’ingabo zabo ziharanira iterambere rya buri wese nta vangura iryo ari ryo ryose”.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buba bwarateguye uko abatahutse bazitabwaho

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko Abanyarwanda bose bari mu mashyamba ya Kongo no mu bindi bihugu bafite uburenganzira busesuye bwo gutaha mu gihugu cyabo kandi biteguye kwakirwa neza nk’uko bigenda ku bandi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Pascal Simpenzwe, avuga ko iyo Abanyarwanda batashye bava mu mashyamba ya kongo bitabwaho abahinzi bagahabwa imbuto zo guhinga, abandi bakigishwa imyuga, ku buryo bihangira imirimo.

Agira ati, “Ntabwo tugikoresha ya mvugo y’uko u Rwanda rwamaze kuzura, abaturage bacu bafite uburenganzira bwo gutaha iwabo, ariko niyo waba ukomeje gutura hanze ariko nawe uba uri yo nk’umunyarwanda ushobora gutaha igihe icyo ari cyo cyose”.

Imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikorera mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, irimo na FDRL ishinjwa gufata bugwate Abanyarwanda batakoze ibyaha mu Rwanda kugira ngo ikomeze kubagira urwitwazo rwo kudataha, ku buryo hakiri ababuze uko bataha kubera ko iyo babigerageje bagirirwa nabi ndetse bakaba banakicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka