Guverineri Kabahizi yaganiriye n’abayobozi b’akarere ku mpamvu Rutsiro ikomeza gusigara inyuma

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Kabahizi Celestin, yagiranye inama n’abakozi ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rutsiro tariki 06/04/2013 bagamije kwibukiranya ku cyo Leta ibifuzaho, barebera hamwe aho intege nke ziri, bafata n’ingamba zo kwikosora kugira ngo bihute mu iterambere.

Zimwe mu ngero Guverineri yaganiriyeho n’abayobozi zigaragaza ko akarere katari kwihuta mu iterambere ni uko mu mwaka w’imihigo ushize wa 2011/2012 kaje ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo.

Muri uyu mwaka naho Rutsiro iri inyuma mu buhinzi ndetse no mu kurwanya isuri ndetse mu minsi ishize ngo kari mu turere turangwamo imibare minini y’abafite imirire mibi uretse ko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyo mibare yagabanyijwe.

Abayobozi baturutse ku rwego rw’intara bavuze ko bitumvikana ukuntu akarere karwaza bwaki kandi gaturiye ikiyaga cya Kivu kibonekamo amafi n’isambaza, mu gihe kandi bigaragara ko hari n’umubare munini w’inka zimaze gutangwa muri ako karere muri gahunda ya girinka.

Guverineri Kabahizi yasabye abayobozi kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry'akarere ka Rutsiro.
Guverineri Kabahizi yasabye abayobozi kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro.

Ubuyobozi bw’akarere bwasabwe kwihutisha ubuhinzi bw’icyayi kuko byagaragaye ko butari kwihuta kandi akarere ka Rutsiro ari kamwe mu turere twatoranyijwe dushobora kweramo icyayi.

Mu bindi Guverineri Kabahizi yavuze ko bidindiza iterambere ry’akarere harimo abayobozi bakora, ariko bageza kuwa gatanu bagakorera mu mirenge iri mu nzira zisohoka mu karere kugira ngo bahite bitahira hanze y’akarere, bityo ntibabashe gukurikirana ibibera mu karere umunsi ku munsi.

Abayobozi b’akarere kandi banenzwe kuba baragize intege nke mu gukumira ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, bukunze gutwara ubuzima bwa bamwe, bukangiza n’ibidukikije cyane cyane amashyamba, ugasanga abacukura ayo mabuye nta nyungu bakuramo kuko nta terambere rigaragara aho batuye.

Kugira ngo icyo kibazo gihagarare ngo hashobora kwitabazwa inzego zishinzwe umutekano hagamijwe gukumira abacukura ayo mabuye mu gihe hategerejwe ko amasosiyete afite ibyangombwa byuzuye ahabwa uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro.

Abayobozi mu nzego zitandukanye basabwe gukorera hamwe, bakirinda guhangana kuko hari ingero zagiye zigaragara z’ubwumvikane bucye bugenda burangwa hagati y’abayobozi.

Guverineri Kabahizi yavuze ko kugira ngo iterambere ry’akarere ribashe kugerwaho hagomba kugaragara ubufatanye n’uruhare rwa buri wese, ni ukuvuga abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa.

Ati: “Reka rero tubanze turebe uruhare rwacu nk’abayobozi kugira ngo iyo myanya y’inyuma akarere gafite tubashe kuba twayivaho”.

Iyo nama yari yatumiwemo abayobozi guhera mu kagari kugeza ku karere.
Iyo nama yari yatumiwemo abayobozi guhera mu kagari kugeza ku karere.

Guverineri Kabahizi muri iyi minsi ari kugenderera uturere tugize intara y’Iburengerazuba mu rwego rwo kuganira n’abayobozi ku bitagenda no gufata ingamba zihamye, ibyo yise “Open Criticism”.

Muri izo nama Guverineri ari gukorera muri buri karere ko mu ntara ayobora, ahura n’abayobozi bose barimo abakozi ku rwego rw’akagari, abakozi b’umurenge, abagize njyanama z’utugari, njyanama z’imirenge, abakozi bo ku karere, abarimu, abaganga n’abandi bose bafasha akarere mu iterambere no gukora ubukangurambaga mu baturage.

Muri iyo nama baraganira, bakarebera hamwe ahagaragara intege nke, ariko cyane cyane bikaba byarahuriranye n’uko hari abari bavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, abitabiriye uwo mwiherero bakaba bafite inshingano zo kugeza ku nzego zose ibyavugiwemo hamwe n’ibyemezo byafashwe.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka