Guverineri Bosenibamwe asaba abanyaburera gushyigikira Leta y’u Rwanda bakora

Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu karere ka Burera gukomeza gushyigikira Leta y’u Rwanda ariko batayishyigikira mu magambo gusa ngo ahubwo bayishyigikira no mu bikorwa.

Guverineri Bosenibamwe Aimé avuga ko Abanyaburera ari intangarugero mu bintu bitandukanye mu ntara y’amajyaruguru: haba mu buhinzi ndetse no kubahiriza gahunda za Leta y’u Rwanda zitandukanye. Akomeza abasaba gukomereza aho bakora.

Agira ati “…mukomeze mushyigikire Leta yanyu ariko mu kuyishyigikira ntabwo ari za “animations”, si amagambo gusa, ahubwo ni ukuyishyigikira mukora. Ni ukuyishyigikira mwongera umusaruro.”

Akomeza asaba buri Munyaburera wese, yaba umuntu ku giti cye cyangwa se abibumbiye mu makoperative, guharanira ko ibyo bakora byose biba ari ibintu bishyigikira iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Ibyo byose bigamije guhesha u Rwanda agaciro, kuruhesha ishema, mu kwitunga ndetse no mu kwigira nk’uko Guverineri Bosenibamwe abihamya.

uverineri Bosenibamwe uyobora intara y'amajyaruguru.
uverineri Bosenibamwe uyobora intara y’amajyaruguru.

Akomeza asaba Abanyaburera, ndetse n’abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru muri rusange, kwima amatwi ibidafite agaciro bibatesha umwanya. Ngo ahubwo bakwiye gukomeza kwitangira umurimo.

Agira ati “…ntitwicare, ntituryame, kandi tugaharanira ko twihaza maze inkunga zabo (abanyamahanga) nibanazizana zizajye ziza zisange twebwe twihagazeho, bazihagarika, bazizana ariko Abanyarwanda bakabaho neza kandi buri gihe cyose.”

Tariki 02/04/2013 ubwo Guverineri Bosenibamwe yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, mu guhinga ingano, muri gahunda yo gutangiza igihembwe cya kabiri cy’ihinga, cy’umwaka wa 2013, yasabye abanyaburera kunoza ubuhinzi bwabo.

Yababwiye ko ubuhinzi bw’u Rwanda bufite umwanya ukomeye muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS 2) kugira ngo buzamure ubukungu bw’u Rwanda, aho buzajya bwiyongera buri mwaka 11% aho kuba 8% nk’uko byari bisanzwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka