Gisozi na Ndera biyemeje kwihutisha iterambere bubaka imiturirwa

Imirenge ya Gisozi na Ndera yo mu karere ka Gasabo irizera gukomeza iterambere ishyiraho ibikorwa bitandukanye nk’amazu y’ubucuruzi, mu gihe aka karere nako kemeza ko iyo gahunda ari nziza kuko izinjiza imisoro izazamura akarere n’igihugu muri rusange.

Ibi byatangajrijwe mu rugendo rw’isuzuma rwakozwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, kuri uyu wa Kabiri tariki 23/07/2013, aho yarebaga uko ibikorwa aka karere kari kiyemeje bigeze mu gihe hasigaye iminsi micye igenzura ry’imihigo rigakorwa.

Ubuyobozi bw’iyi mirenge bwemeza ko ibi bikorwa hari icyo bizatanga ku bukungu, kuko uretse no gukemura ikibazo cy’aho abantu bacururiza, bizanafasha mu guhanga imirimo mu karere ka Gasabo.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yasuye koperative OPCOM agaragarizwa igishushanyo mbonera cy'imyubako bateganya kubaka.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yasuye koperative OPCOM agaragarizwa igishushanyo mbonera cy’imyubako bateganya kubaka.

Ibyo bice ngo bizafasha abahaha kubona ibyo bifuza byose batiriwe bazenguruka henshi bityo byinjirize abaturage n’igihugu muri rusange, nk’uko Willy Ndizeye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo yabitangaje.

Yagize ati: “Icyizere kirahari kuko izi nyubako zose ni iz’ubucuruzi kandi abantu bacuruza ibintu byinshi ku buryo twizera ko buri muntu wese uzajya uza hano azajya ahava ahakuye icyo yashakaga cyose.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali we yatangaje ko yishimiye izi nyubako uburyo zubakwa n’Abanyarwanda kandi bagaha akazi Abanyarwanda. Akanemeza ko mu myaka ibiri iza izi nyubako zizaba zatangiye kubyara umusaruro.

Mu murenge wa Ndera naho baritegura kuzamura imiturirwa.
Mu murenge wa Ndera naho baritegura kuzamura imiturirwa.

Akarere ka Gasabo kizeye kuzahigana mu mihigo y’uyu mwaka, nyuma y’uko umwaka ushizwe wa 2012/2013 kari kaje ku mwanya wa nyuma.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

N’ubundi nta kizabuza akarere ka GASABO kuza kumwanya wa nyuma iyo urebye umurenge wa GISOZI cyane mu kagari ka RUHANGO na MUSEZERO ni mu bihuru kubera ngo igishushanyo mbonera kiraraza. Icyo gishushanyo bavugaga ko kizasohoka muri 2009 tukaba tugeze muri 2013 habaye iki? Ikindi niba umujyi wenda kugera Rwamagana waguka wasobanura ute ko GISOZI kitarahagera! Ugira gutya ukabona umuntu uri iruhande rwawe ngo yabonye ibyangombwa kandi igishushanyo kitarahagera! Ruswa gusa!

ratwa yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Umuyobozi wa Ndera Sector ni umusore kandi arasobanutse azakora management y’iterambere ry’UMURENGE wacu.

Kadali yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka