Gicumbi: Guverineri Bosenibamwe yifatanyije n’abaturage mu gusana inzu z’abacitse ku icumu

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakoranye umuganda n’abaturage mu kagali ka Musenyi mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi maze basana amazu ameze nabi y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Uyu muganda wakozwe tariki 25/02/2013 wabaye mu rwego rwo kwishakira ibisubizo hatangizwa isanwa ry’inzu 116 zangiritse n’iyubakwa ry’inzu esheshatu z’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu murenge wa Mutete.

Uwabaga muri iyi nzu nawe yubakiwe indi nshya.
Uwabaga muri iyi nzu nawe yubakiwe indi nshya.

Guverineri Bosenibamwe Aimee yafatanyije n’intore ziri kurugerero mu murenge wa Mutete babumba amatafari 600 , hacukurwa amabuye yo kubaka umusingi w’inzu imwe, hubakwa umusingi urarangira , hanazamurwa n’urukuta kugera ku matafari atatu.

Iki gikorwa kiracyakomeza kuko gusana amazu y’abatishoboye yangiritse bigomba kurangira bitarenze itariki 07/04/2013 kuko amacumbi y’abarokotse Jenoside 116 ashaje akeneye gusanwa.

Andi mazu atandatu akeneye kubakwa bushya kuko yubatswe muri 1997-1998 ku nkunga ya “Oxfam” ariko ntiyubakwa mu buryo burambye.

Guverineri Bosenibamwe avoma amazi yo kubumbisha amatafari.
Guverineri Bosenibamwe avoma amazi yo kubumbisha amatafari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete yagaragaje n’ibibazo by’imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zigera kuri 2638 zikeneye kurangizwa ariko abahesha b’inkiko akaba ari bake ugereranije n’uko izi manza zingana.

Ibi Guverineri yasabye ubuyobozi bw’akarere ko bwabishyiramo ingufu bufatanyije n’imirenge bikarangira mu gihe cya vuba.

Abarokotse Jenoside batangaza ko bishimiye iki gikorwa kuko bari bahangayitse cyane bitewe n’abantu baba mu mazu atameze neza ku buryo bumvaga muri ibi bihe by’imvura yari kuzabagwaho.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka