Gatsibo: Baracyakora ibirometero bajya gushaka amazi meza

Abatuye Akarere ka Gatsibo, mu mirenge ya Kiziguro, Murambi na Kiramuruzi, bavuga ko bagikora hafi ibirometero bitatu bajya gushaka amazi meza.

Aba baturage bavuga ko baheruka amazi ubwo Perezida Paul Kagame yazaga gutaha amavomo mu murenge wa Murambi, kuva icyo gihe ngo amarobine yarangiritse, kubona amazi meza byabaye ihurizo ritoroshye.

Umwe muri aba baturage avuga ko imiyoboro y’amazi y’ahitwa Byimana yaje gupfa, ndetse na moteri yafashaga ayo mazi kugera ku baturage ntiyongera gukora kandi hari amashanyarazi ajyayo.

Ikindi bavuga, ni aho umuryango Care International ngo ari wo wabahaye amazi bwa mbere kandi nta kibazo bigeze bagira, nyuma haza andi yavaga ahitwa i Muhura ; nyuma Croix Rouge y’u Rwanda yigeze kubizeza ko igiye kubakorera amazi, imaze kuza ngo yateye amarange ku mavomo, icyo gihe ngo bahaye amazi abaturage bamwe ariko imaze kugenda byose byasubiye irudubi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gatsibo, Habarurema Isaie, yemera ko iki kibazo cy’amazi make gihari, kandi ngo gusana imiyoboro y’amazi biroroshye. Yongeyeho ko akarere gafite intego zo gukemura iki kibazo bidatinze.

Ati “Dufite imihigo ko tugomba kuva kuri 26% by’abaturage bafite amazi meza, tukagera kuri 70% mu mwaka wa 2014 ; kandi imiyoboro irimo n’iya Byimana iri mu yo tugomba gusana vuba.”

Uduce usanga twibasiwe n’ibura ry’amazi cyane, turimo Akagari ka Mbogo na Rubona mu murenge wa Kiziguro, Umurenge wa Rubona ndetse n’uwa Murambi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka