Gakenke: Umugore wibana arihira abana 7 n’undi muri kaminuza kubera ubworozi bwe akora

Genevieve Mukanama w’imyaka 50, utuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke akora ubworozi b’umwuga bumufasha gutunga abana barindwi akabarihirira amashuri harimo na kaminuza.

Mukanama umaze imyaka 15 yibana, avuga ko yafashe icyemezo cyo gukorana umurava nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana, kugira ngo abashe gutunga abana be banabashe kwiga. Yoroye inka, ingurube, ihene n’inkoko akabivanga no guhinga bya kijyambere.

Mukanama ari kubara amagi agiye kugurisha. (Foto L. Nshimiyimana)
Mukanama ari kubara amagi agiye kugurisha. (Foto L. Nshimiyimana)

Uyu mugore ugaragara ko abayeho ubuzima bwiza, yorora inka eshatu n’inkoko z’amagi 500, Avuga ko byose bimwinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 300 ku kwezi. Ayo mafaranga amufasha gutunga urugo no kurihirira abana.

Agira ati: “Ubworozi bumaze kungeza kuri byinshi, ndibana umugabo yansigiye abana barindwi nta mwana n’umwe wari wajya muri secondaire ariko abana, usigaye muri primaire n’umwe na we ari mu gatandatu abana banjye bose barize, babiri bari muri secondaire, abandi bari mu kaminuza, byose ni ubworozi.”

Yatangiye korora inka z’Inyarwanda, akaziteza intanga zibyara inka z’imvange zitanga umukamo ushimishije. Uretse ko zimuha umukamo, ubworozi bw’inka bwamugejeje kuri biogas akoresha mu guteka mu rugo agaca ukubiri n’imyotsi yangiza ubuzima n’inkwi zitari ingano.

Icyakora, agaragaza ko bagira ikibazo cy’abaveterineri bo gutera intanga batabonekera igihe rimwe na rimwe inka zabo zikarinduka zigakurizamo kumara igihe kirekire zitabyara, bityo asaba ko babegereza imisemburo irindisha inka.

Dr. Pascal Nyabinywa, umukozi ushinzwe gutera inka intanga muri RAB, avuga ko bagiye kongera abatera intanga inka bahugura abanyamuryango b’amakoperative bakazunganirwa n’abatera intanga bazikorera ku giti cyabo.

Avuga kandi ko bazahugura aborozi ku myororokere y’inka kuko hari icyuho kinini, aborozi ntibamenya igihe inka zabo zarinze ugasanga bashaka kuziteza imisemburo kandi idatanga umusaruro nk’inka zirindishije.

Abanyarwanda hafi ya bose bakora ubworozi bw’amaramuko aho kuba ubw’umwuga ariko Mukanama we ahamya ko akora ubworozi bumuha amafaranga. Kugira ngo ubworozi butere imbere, umworozi agomba kugira umuhigo w’ibyo azageraho mu bworozi bwe mu mwaka utaha.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse,rwose uyu mubyeyi arakora kdi afitiye igihugu akamaro tugomba ku mwigiraho tugakoresha imbaraga natwe tu kiteza imbere(nanjye nkunda ubworozi)

Ndekezi Anaclet yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ndemeye kabisa !

LEODOMIR yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ndemeye kabisa !

LEODOMIR yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka