Gakenke: Imiryango hafi 300 yasezereye nyakatsi yo ku buriri kubera inkunga ya VUP

Abantu batishoboye bari mu zabukuru n’imfubyi bo mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke bagenerwa inkunga y’ingoboka ya VUP bashyikirijwe imisarizo yo kuryamaho (matelas) 293 mu rwego rwo guca nyakatsi yo ku buriri.

Izo matela zatanzwe tariki 04/04/2013 zaturutse mu mafaranga bagenerwa buri kwezi kugira ngo iyo nkunga imara umwaka izarangire igize icyo ibasigira.

Leta ifite gahunda yo guca nyakatsi yo ku buriri nk’uko yaciye nyakatsi yo ku mazu; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ntakirutimana Zephyrin.

Umuyobozi w'Umurenge wa Gakenke n'Umuyobozi w'Akarere wungirije bavuga uko igikorwa cyo kubashyikiriza matela gikorwa. (Foto: L. Nshimiyimana)
Umuyobozi w’Umurenge wa Gakenke n’Umuyobozi w’Akarere wungirije bavuga uko igikorwa cyo kubashyikiriza matela gikorwa. (Foto: L. Nshimiyimana)

Yagize ati: “Niba ari ka matela kamwe, mutekereze ku bana na bo babone ka matela ko kuraraho. Tujya twumva ko hari abana n’abagabo bafite abagore baryama ku byatsi; nyakatsi ku buriri twarayiciye…

Kandi ntimukarindire kubona udufaranga twa VUP, ahubwo buri wese ayo yanywera ayagabanyeho kugira ngo azagere kuri matela nk’iriya. Turashaka ko umuryango wese uryama kuri matela, nta muntu wo kuryama ku byatsi; ibyatsi ni iby’inka.”

Ntakirutimana agira inama abahawe matela kuzigirira isuku, bakanashaka n’ibindi byangombwa bijyana nazo nk’amashuka n’ikiringiti. Avuga ko ntacyo byaba bimaze baraye kuri matela ariko bo nta suku bafite ku mubiri wabo.

Umwe mu bari mu zabukuru amaze guhabwa matela ye. (Foto: L. Nshimiyimana)
Umwe mu bari mu zabukuru amaze guhabwa matela ye. (Foto: L. Nshimiyimana)

Abo basaza n’abakecuru ndetse n’imfubyi zahawe icyiciro cya mbere cy’inkunga y’ingoboka bayiguramo amatungo magufi kugira ngo babashe kubona ifumbire yo guhinga bakeza; nk’uko byemezwa na Gasasa Evergiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke.

Akomeza avuga ko iyo bahawe inkunga y’ingoboka, ubuyobozi bukurikirana niba inkunga yarakoreshejwe icyo yari igenewe.

Kavamahanga w’imyaka 54 wahawe matela, ashima Perezida Kagame ko yamukuye muri nyakatsi none akaba amufashije kubona matela.

Umuyobozi w'akarere wungirije, Ntakirutimana Zephyrin, aganira n'abaturage. (Foto: L. Nshimiyimana)
Umuyobozi w’akarere wungirije, Ntakirutimana Zephyrin, aganira n’abaturage. (Foto: L. Nshimiyimana)

Yongeraho ko agiye kuryama neza agasinzira. Ati: “Nari ndi muri nyakatsi none bagiye kunkubita matela… nanjye aho ndaryama sindicura…”.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka