Byahi: Abanyamuryango ba FPR bahagurukiye kwicyemurira ikibazo cy’umuhanda

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bahagurukiye ikibazo cy’umuhanda mubi uri muri ako kagari bakora umuganda wo kuwusana mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Agace k’umuhanda kakozwe ni akari kamaze igihe karangiritse gakunze kugora abari ku magare na moto bitwara abantu bibakura mu mujyi wa Gisenyi bibajyana mu murenge wa Rubavu cyangwa bakomeza Kanembwe na Cyanzarwe.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahamya ko abahanyura batazongera kugira ibibazo no kuhinubira nk’uko byari bisanzwe.

Rucakabungo Pascal ukuriye umuryango wa FPR-Inkotanyi wo mu murenge wa Rubavu yemeza ko imyumvire abanyamuryango bafite yo gukoresha imbaraga mu kwishakamo ibisubizo buri munyarwanda wese yagombye kuyigenderaho kuko byatuma igihugu kirushaho kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Nk’uko bigaragazwa na bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda bamaze kwiga amasomo yo kwiga no kwihesha agaciro batagombeye gutegera abandi amaboko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mukomeze imihigo FPR KUKO ARITWE NKINGI YIGIHUGU

BANAMWANA ERIC yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

ba rwiyemeza mirimo nibishyure kuko aringombwa ngo niterambere rikomeze

BANAMWANA ERIC yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka