Burera: Umugabo we yaramutaye none atunzwe no kubumba amatafari

Umugore witwa Murekatete Beatrice utuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera atangaza ko kubumba amatafari ya rukarakara bimutunze n’abana be batatu kuburyo abirutisha kure kujya gusabiriza.

Nubwo bitamenyerewe kubona umugore uri kubumba amatafari kuko akenshi uwo murimo ukunze gukorwa n’abagabo, Murekatete avuga ko uwo murimo awukora awishimiye, utamutera isoni.

Akiri muto atarashaka umugabo ngo yarawukoraga. Kuba akiwukora ubu ngo ni ugushaka imibereho kuko umugabo bashakanye yamutaye akajya kwibera muri Uganda.

Itafari rimwe aribumbira amafaranga 10. Ku munsi ashobora kubumba amatafari 300.
Itafari rimwe aribumbira amafaranga 10. Ku munsi ashobora kubumba amatafari 300.

Agira ati “Nabyirutse ndi kubona abantu mu kinombe ubwo mpitamo kujya ndafatanya nabo kubumba abatafari ndi umwana, ubwo nshatse ndabyihorera. Ubwo rero nyuma yaho imibereho ibaye mibi nongera ngaruka gukora aka kazi.”

Akomeza avuga ko amaze umwaka wose atangiye gukora uwo murimo. Amafaranga awukuramo atuma abasha gutunga abana be batatu ndetse akanabona ayo atanga mu kimina buri cyumweru nk’uko abisobanura.

Murekatete avuga ko itafari rimwe rya rukarakara aribumbira amafaranga 10. Ku munsi ashobora kubumba amatafari 300 maze akaba akoreye amafaranga 3000.

Muri ayo mafaranga 3000 aba yakoreye, afatamo 500 y’ifunguro maze ayandi akayabika kugira ngo azayatange mu kimina. Andi mafaranga akorera ku yindi minsi niyo atungisha abana be nk’uko Murekatete abitangaza.

Murekatete asaba abagore bagenzi be kudasabiriza ahubwo ko bakwiye kwihangira imirimo.
Murekatete asaba abagore bagenzi be kudasabiriza ahubwo ko bakwiye kwihangira imirimo.

Akomeza avuga ko uwo murimo akora utuma abasha kwatisha imirima akabasha guhingamo imyaka itandukanye.

Murekatete agaya bamwe mu bagore bagenzi be bafite ingeso yo gusabiriza. Abagira inama avuga ko aho gusabiriza bakwihangira umuririmo uzajya ubaha amafaranga.

Abagore bumva ko babuze icyo bakora bakwiye kumwegera akabigisha kubumba amatafari ya rukaraka nk’uko Murekatete abibasaba.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka