Bugesera: Umushinga “Ibyiringiro” usize uvanye abagera ku 1500 mu bukene

Mu baturage 2500 bakoranye n’umushinga Ibyiringiro wakoraga ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu karere ka Bugesera, 60% babashije kuva mu bukene, bisunga ibimina bivuguruye bagura amasambu, amatungo, bibonera amacumbi, abandi barihira abana babo amashuri.

Ubwo uyu mushinga umaze imyaka itanu wasozaga ibikorwa byawo, tariki 29/05/2013, hagaragajwe mubo wafashije harimo ababana na virusi itera SIDA n’abana bakomoka muri iyo miryango, bari bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Inkunga uwo mushinga watanze ishingiye ku bintu umuturage yabasha kwibonera iwe nta mikoro ahambaye yifashishije, nk’aho ashobora kwikorera uturima tw’igikoni, kwibonera ifumbire akoresheje ibyatsi byo mu murima no korora amatungo atagoranye.

Inkunga y'umushinga “Ibyiringiro” yamuteje imbere kuburyo yabashije kwigurira inka.
Inkunga y’umushinga “Ibyiringiro” yamuteje imbere kuburyo yabashije kwigurira inka.

Mukangenzi Vicentie, atuye mu murenge wa Mareba, ni umuhinzi w’imboga wifashishisha ubutaka butoya kandi akaba yarabigize umwuga. Avuga ko ibyo amaze kugeraho bidateze gusubira inyuma n’ubwo umushinga wamwunganiye ushoje gahunda zawo.

Ati “intego yanjye ni ukuzajya mu gitaramo cy’imihigo, kugira ngo nzashimwe n’umukuru w’igihugu, kandi ntibishobora gusubira inyuma ahubwo bizakomeza ku nteza imbere kandi nkomeza no kubyigisha abandi”.

Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa byegezweho n’uyu mukecuuru Mukangenzi, umuyobozi w’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda, Peter Malnak, yavuze ko ibikorwa byagezweho bigaragaza umusaruro mwiza umushinga Ibyiringiro usigiye abaturage.

Umwe mu banyamuryango arereka abamusuye uko imboga zabashije kumuteza imbere.
Umwe mu banyamuryango arereka abamusuye uko imboga zabashije kumuteza imbere.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera Ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rukundo Julius, yasabye ko ibikorwa byagezweho ku bufatanye n’umushinga Ibyiringiro bikwiye gukwirakwira hose.

Ati “Ndasaba ko n’abandi batakoranaga n’uyu mushinga bagomba kujya babyigira kuri bagenzi babo kugirango nabo babashe kwiteza imbere nk’uko hari abo byateje imbere”.

Umushinga Ibyiringiro washyizwe mu bikorwa n’imiryango World Vision, FHI, Catholic Relief Servises ku nkunga y’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka