Bugesera: Imiryango 180 irashima Benimpuhwe ko yabubakiye amazu

Imiryango 180 ituye mu Mudugudu w’Ubuhoro wubatswe n’Umuryango Benimpuhwe mu murenge wa Rilima, batangaza ko ubu batakwibarira mu bakene, kuko batagifite ikibazo cy’imiturire ndetse n’icy’ubuzima busanzwe.

Abaturage batuye muri ayo mazu batangaza ko ubuzima bwabo mbere yo gutuzwa muri uyu mudugudu bwari bubi, kuko batagiraga aho bataha bitewe n’ibibazo byagiye bisigwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; nk’uko bitangazwa na Mukeshimana Anonciata.

Atangaza ko ubu atuye mu nzu ifite ibyangombwa byose mu gihe yakuwe mu buzima yari amaze kwiheba, abona ko ubuzima bugiye kumurangiriraho.

Amazu yubatswe n'umuryango Benimpuhwe mu karere ka Bugesera.
Amazu yubatswe n’umuryango Benimpuhwe mu karere ka Bugesera.

Ati “Nimukiye muri uyu mudugudu mvuye i Kigali mbifashijwe n’ubuyobozi bwampuje na Benimpuhwe yari ifite gahunda yo gutuza abari batishoboye guhera nyuma ya Jenoside, none ubu mfite aho ntaha kandi heza.”

Ruboneka Suzan, umwe mu bayobozi b’umuryango Benimpuhwe akaba ari no mu kanama ngishwanama k’uyu muryango, atangaza ko kwubakira abatishoboye babihereye mu mwaka wa1996, ubwo habonekaga imiryango myinshi itagira aho itura.

Yagize ati “Umuryango Benimpuhwe wahereye kera ureba abantu bababaye n’abafite intege nke bakabasha gutuzwa no gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Buri nzu ifite agaciro ka miliyoni umunani, hatagiyeho ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amavomero n’ibindi.”

Ruboneka Suzan, umwe mu bayobozi b'umuryango Benimpuhwe.
Ruboneka Suzan, umwe mu bayobozi b’umuryango Benimpuhwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rukundo Julius, arashima ibikorwa by’umuryango Benimpuhwe, ndetse anashishikariza n’indi miryango itabogamiye kuri Leta kwita ku babuze ubuvugizi kurusha ababusanganywe babakemurira ibibazo bafite nk’iby’amacumbi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka