Atunze inka eshatu yakuye mu kudoda inkweto

Umusore witwa Manishimwe Berchmas, utuye mu mudugudu wa Gikwege, umurenge wa Muhoza akarere ka Musanze, avuga ko akazi akora ko kudoda inkweto kamuteje imbere, kuko ubu atunze inka eshatu.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25, avuga ko nyuma yo kumara imyaka ibiri yiga kudoda inkweto, aho yishyuraga ibihumbi ijana ku mwaka, yaje gukodesha inzu ye bwite, adoderamo inkweto, kuri ubu akaba abasha kwibeshaho neza.

Ati: “Maze kwishyura inzu nkoreramo ibihumbi 20, ndetse no kugura ibikoresho byose, nshobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi”.

Uretse ibyo kandi, avuga ko umurimo we watumye abasha no kugira mugenzi we aha akazi, maze akamufasha mu kudoda inkweto zacitse igihe yabonye abakiriya benshi, ibi bikiyongera ku nka eshatu yamaze kwigezaho.

Berchmas imbere y'inzu adoderamo inkweto.
Berchmas imbere y’inzu adoderamo inkweto.

Ati: “Uyu murimo nawukoze kuva mu 2007, ubu nkaba nitunze, nkiyishyurira aho nkorera, bikiyongera ku nka eshatu nakuye muri aka kazi maze nziragiza abantu”.

Uyu musore, uvuka mu karere ka Gakenke, avuga ko imbogamizi ahura nayo ari iyo kutabona amahugurwa, kugirango yagure umwuga we, bityo azabashe kuba yanatanga akazi ku bantu benshi.

Ati: “Mbonye nk’ahantu bampa amahugurwa mu gukora inkweto zitandukanye, nshobora kuba nakoresha abakozi benshi, kandi nkaninjiza amafaranga aruse ho”.

Avuga kandi ko nk’abadoda inkweto mu karere ka Musanze batarabasha kwishyira hamwe, ngo bakore koperative, bityo n’iterambere ryorohe, gusa ngo arateganya kuzegera bagenzi be akabagezaho igitekerezo cye.

Ati: “Nziko dukoze koperative banki zishobora kutuguriza. Ntekereza ko umunsi umwe nzegera bagenzi banjye, nkumva icyo babitekereza ho”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka