Amakarita ya ATM ngo ashobora kuzasenya ingo nyinshi mu gihe benshi batabyitondeye

Bamwe mu bakoresha amakarita y’amabanki azwi ku izina rya ‘ATM’ afasha umukiliya wa banki gufata amafaranga kuri konti ye atarinze ayahabwa n’umukozi wa banki ndetse ukayafata igihe ushakiye cyose ndetse n’aho uri hose hari icyuma gikoreshwamo iyi karita, basanga aya makarika agiye kurikora.

Benshi mu batanga ubuhamya bw’ibyababayeho ni abarongoye [abarushinze] kuko konti zabo akenshi iyo bamaze kurushinga bahita bazandikaho abafasha babo cyangwa abagabo babo kuburyo iyo ukuyeho amafaranga umwe ahita abona ubutumwa bwerekana ko havuyeho amafaranga; ni kimwe kandi n’iyo uyashyizeho bihita bigaragara ko agiyeho.

Uwitwa Munezero avuga ko nareba nabi iyi karita ishobota kuzashyira mu kaga umubano we n’umugore we.

Ati: “iyi karita ni nziza ariko buriya jye nkomeje kuyishinga nazayatamo da! Iyo ngiye mu kabari na bagenzi banjye, turanezerwa ufite ka ATM hafi aho yirukira ku cyuma akaba ashikujeyo amafaranga mugakomeza ikirori, jye mbipfa na madamu kenshi ariko mpita murezona [mumvisha] akihangana kuko mba namubwiye ko ari agashida nagize.”

Munezero avuga ko nta na rimwe arashwana ku buryo bukabije n’umugore we ariko ngo asanga mu gihe cyose azakomeza kwitabaza ATM atabimenyesheje umugore we, uko gushwana gushobora kubaho byihuse. Mu bushakashatsi bwe amaze kwikoraho ngo asanga atarabona izi karita atangizaga amafaranga.

Aseka cyane, ati: “none se umugore wajya uhora umubeshya koko! Biragoye kabisa, ziriya karita ziradushuka buriya kuko uhura n’akantu katari na ngombwa cyane ugahita uyitabaza [ATM] uko jye maze kubona ko zitaraza ntakoreshaga amafaranga nabi n’uko ubu nyakoresha.”

ATM-Machine ngo zituma abantu bakoresha amafaranga mu buryo batateganyije kuko zibafasha kuyabikuza muri banki igihe bashatse.
ATM-Machine ngo zituma abantu bakoresha amafaranga mu buryo batateganyije kuko zibafasha kuyabikuza muri banki igihe bashatse.

Si uyu mugabo gusa uvuga ko izi karita zihemukisha benshi kuko hari n’abandi bemeza ko aya makarita atuma benshi bagira imibare mibi.

Yvonne ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23, avuga ko akorera amafaranga make mu biraka bitandukanye ariko ngo ATM zimubarisha nabi.

Ati: “ATM si ikintu, nkorera udufaranga duke nkadupangira bya hatari ariko ngira ntya ngahura n’agastile [style] keza ngahita njya ku cyuma nkazana amafaranga kandi ubwo imyenda ntiba iri mu mibare yanjye muri icyo gihe, ubwo urabyumva ibyo napangaga bihita bipfa cyangwa nkazabikora nkererewe”.

Uwibambe ni umugore wubatse ufite umugabo n’abana, avuga ko iki kibazo cyo gusesagura umutungo w’urugo binyuze kuri ATM, bikunze kugaragara ku bagabo kurusha abagore.

Ati: “burya abagore dufite ukuntu twitwararika kandi tukanita ku bintu kurusha abagabo. Burya nta mugore wapfa gufata amafaranga atayapangiye ariko abagabo bagira ukuntu bizihirwa akanya gato bakaba batanga utwo bafite aho ariko ikibabaje ni uko abagabo benshi bazi ko abagore aribo basesagura”.

Amabanki atandukanye mu Rwanda yagiranye ubufaranye ku buryo abakiriya babo bashobora gukoresha icyuma cya ATM bashaka kabone n’iyo cyaba atari icya banki ukorana nayo. Ibi ariko ntibisa no gukoresha icyuma cya banki ukorana nayo kuko bitwara amafaranga menshi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ATM ni nziza cyane iragahoraho.Abavuga ko ituma basesagura cga bakora imibare nabi ni ubujiji bwabo niba nta planning bagira nta kuntu batazayarya mu kajagari.Ubwo se umuntu w’umugabo yavuga ate ko ananirwa kwicunga no kwigenzura mu mutungo we!Ntategereze ko ATM izamucunga cga igakora planning y’urugo rwe niba ntayo agira mu mutwe ahubwo byaba byiza Frw ayabikije umugore kumweko kugirango atayapfusha ubusa wenda benengango baboneraho.

dumbuli yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka