Amajyaruguru: Buri karere kazaba kari hejuru 10% by’amashanyarazi mu mpera za 2013

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu mushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu cyaro (EARP), Ngizwenayo Dieudonné yizeza ko buri karere ko mu Ntara y’Amajyaruguru kazaba gafite umuriro w’amashanyarazi ku gipimo kiri hejuru ya 10% mu mpera za 2013.

Ibi yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi b’uturere twa Gakenke na Rulindo bungirije bashinzwe ubukungu, imari n’iterambere ndetse n’abakozi bashinzwe ingufu mu turere kuri uyu wa Gatatu tariki 29/05/2013 yabereye ku Karere ka Gakenke.

Abo bayobozi baganiraga uburyo umubare w’abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi wazamurwa, umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro ujyana umuriro w’amashanyarazi mu duce utaragezemo.

Kugira ngo uyu mushinga uzarangira muri Kanama 2014 ushoboke, Akarere ka Gakenke kazishyura akayabo ka miliyoni 363 z’amafaranga y’u Rwanda mu byiciro bitatu mu gihe Akarere ka Rulindo kazatanga miliyoni 303 mu byiciro bibiri.

Abitabiriye inama yo kugeza amashanyarazi ku baturage. (Foto:L. Nshimiyimana)
Abitabiriye inama yo kugeza amashanyarazi ku baturage. (Foto:L. Nshimiyimana)

Akarere ka Gakenke kaza inyuma mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu gihugu mu kugira umuriro w’amashanyarazi muke n’ikigereranyo cya 3,02%, Gicumbi ifite 5,57%, Akarere ka Burera gafite umuriro w’amashanyarazi ungana 6,5% mu gihe Akarere ka Rulindo kari ku 10,9% naho Musanze igeze kuri 22%.

Nubwo Akarere ka Gakenke bigaragara ko kacyiri inyuma cyane, hari imbaraga Leta yashyize mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage. Hari umushinga uri mu nzira zo gutangira uzageza umuriro ku ngo zigera ku 3.800 zo mu mirenge ya Cyabingo, Busengo na Janja.

Byagaragaye ko aho umuriro w’amashanyarazi wageze iterambere ririhuta aho hantu hagira agaciro n’imirimo mishya iravuka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ziriya ngo zizava mu mirenge ya Cyabingo, Janja, Busengo, Mugunga na Muzo + shyira (Nyabihu)merci.

Epimaque yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka