ActionAid izakoresha miliyoni 9 £ mu kurwanya ubukene mu Rwanda

Mu imyaka itanu, umuryango mpuzamahanga nterankunga ActionAid uzakoresha miliyoni icyenda z’amapawundi yo gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi abatuye imirenge 11 iri mu turere dutanu bakwifuza.

Aya mafaranga ahwanye na miliyari icyenda z’amanyarwanda azafasha abantu babayeho nabi, cyane cyane abagore bibasiwe n’ubukene bwo kubura ibyo batungisha imiryango yabo kubera impamvu zitandukanye zirimo gupfakara n’ihohoterwa mu ngo, nk’uko byatangajwe na Josephine Uwamariya, uyoboye ActionAid mu Rwanda.

Mme Uwamariya yavuze ko mu mirenge 11 iri mu turere twa Musanze, Karongi, Nyanza, Gisagara na Nyaruguru, “abaturage bazajya bihitiramo ibyo bifuza ko ActionAid ibafashamo, aho ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo buzajya bugira uruhare mu kugaragaza abakwiye gufashwa.”

Ministiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata ari mu bashima umuryango wa ActionAid, ko ibikorwa byawo bigaragara, aho ngo ari wo wagize uruhare runini muri gahunda ya Leta yo kurwanya inzara mu miryango igera ku bihumbi 150 yari ikennye cyane, guhera mu mwaka wa 2006.

Ministiri Kalibata yagize ati: “Ndabashimira kuba mwaragize uruhare runini cyane mu kurwanya imirire mibi, haba muri gahunda yiswe inkongoro y’umwana, iyo kongera ibiribwa hifashishijwe guhuza ubutaka no guhinga imyaka itanga umusaruro mwinshi, ndetse n’imibare mugaragaza ko u Rwanda nta nzara rufite”.

Umuryango wa ActionAid ngo ntiwifuriza u Rwanda cyangwa ibindi bihugu ukoreramo ku isi bigera kuri 45, ko byakumvikanamo ubukene cyangwa akarengane kabuza buri wese uburenganzira no kumva ko adafite agaciro mu bandi, nk’uko umuyobozi wawo ku rwego mpuzamahanga, Chris Kinyanjui yatangaje.

ActionAid ivuga ko imaze guteza imbere amakoperative arenga 50 mu Rwanda, akaba akora imirimo ibyara inyungu ikanabahuza n’abandi baturage bo mu gihugu no hanze, harimo ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori bunyuranye bwo gukora ibintu bishakwa ahanini n’abanyamahanga basura u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ko batageze I Burasirazuba ko naho haboneka abantu nk’abo kandi bagira icyo bafashwa raa? nabo muzabibuke nyabuneka..

Mugarura yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Uyu mushinga nukomereze aho , kandi turashimira Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bW’ubufatanya na ActionAid..keep it on..

furaha yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ndi umurezi mu karere ka Bugesera,umurenge wa Shyara kuri G.S.GIHINGA,nkaba ndi umworozi w’inzuki.Nifuzaga ko actionaid cyangwa undi muterankunga yafasha guteza imbere umwuga wange w’ubworozi bw’inzuki nkoresha imizinga ya kinyarwanda ariko mbonye inkunga nakoresha iya kijyambere kuko ubushobozi bwange ni buke kandi aho ntuye inzuki ziratanga umusaruro cyane.

HATEGEKIMANA Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Iyi nkunga izagirira abaturage kuko mbona uburyo izatangwamo bizaba bineze nko kwigisha umushonji kuroba ifi aho kumuha iyo kurya uwo munsi,niba umuturage azihitiramo umushinga abona azashobora gukora ukamutunga bizatuma awukorana umuhate awubyaze umusaruro uzamuteza imbere asezere ku bukene.

kayinamura yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka