Abarebwa n’imyanzuro yafashwe ubwo Perezida yasuraga akarere ka Rusizi barasabwa kubikora mu mezi abiri

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Nzeyimama Oscar, arasaba abashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yamurikiwe Perezida Kagame ubwo yasuraga ako karere gukora ibyo bamwemereye bitarenze amezi abiri.

Abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga bahuye n’umuyobozi w’akarere tariki 22/05/2013 abagaragariza ko hari ibyo bamaze kugeraho nubwo atari byinshi ndetse asaba n’abandi gukora cyane kugirango bazongere bashimwe n’umukuru w’igihugu kuko ibyo bazaba baramugaragarije bazaba babigezeho.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi yabasabye kwihutisha ibikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabasabye kwihutisha ibikorwa.

Mu kungurana ibitekerezo umuyobozi w’akarere yasabye aba bayobozi bose kugaragaza ibikorwa bifatika kugirango imyanzuro y’imishinga 20 yagaragarijwe Perezida wa Repuburika izabashe kugerwaho.

Nyuma y’iyi nama ngo hari icyizere cyo kugaragaza ibikorwa bifatika nubwo ubuyobozi bw’akarere bwagerageje kwandikira abo bireba bubaza aho ibikorwa bigeze bagatinda gusubiza.

Imwe muri iyi mishinga harimo igikorwa remezo cyo kubaka umuhanda wa Bugarama-CIMERWA ariko abaturage ba Bugarama bafite impungenge ko utazabageraho bitewe nuko bawunyujije aho utahoze ubwo imvura yangwaga ikica ikiraro cy’aho wanyuraga.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yamaze aba baturage impungenge avuga ko umuhanda uzabageraho.

Abarebwa n'ibikorwa by'imishinga igiye kubakwa i Rusizi barimo inzego zitandukanye.
Abarebwa n’ibikorwa by’imishinga igiye kubakwa i Rusizi barimo inzego zitandukanye.

Imirimo yo kugeza amashanyarazi mu murenge wa Bweyeye n’ikirwa cyo kwishywa ngo yadindijwe nuko abapima aho amashanyarazi azanyura ari bake; nk’uko byasobanuwe na Desire Kaberuka, umuyobozi wa EWSA ishami rya Rusizi, akaba ari umwe mu barebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro.

Umuyobozi wa EWSA ishami rya Rusizi yijeje ko mu cyumwegu gitaha bazatangira gupima nyuma yaho bahite bahabwa amashanyarazi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka