Abanyamadini barasabwa gufasha abakiristu bayobora kwiteza imbere no kwigira

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero gukora ibishoboka byose kugirango abakiristu bayoboya bafashwe mu mishinga ibakura mu bukene baharanira kwigira.

Ubwo yitabiraga umuhango wo kwimika umwepiskopi wa diyosezi Gatorika ya Kibungo tariki 20/07/2013, Minisitire w’intebe yasabye abanyamadini n’amatorero kwita ku byatuma intama bayoboye ziteza imbere ku mubiri no kumutima.

Yakanguriye abanyamadini gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kwiteza imbere rukabasha kugira icyerecyezo n’indangagaciro nyazo z’idini n’iz’umunyarwanda, gukora ibishoboka byose kugirango abayoboke b’amadini bafashwe kwiteza imbere no kurushaho kwigira.

Yagize ati “Abanyamadini n’amatorero barasabwa kugira uruhare rugaragara muri gahunda zirimo gutoza abayoboke b’abanyamadini gushaka ibisubizo bidasanzwe mu bibazo bahura nabyo ndetse n’ibyigihugu cyacu gifite harwanywa n’ubukene.”

Minisitiri w'intebe mu muhango wo kwimika Munsenyeri Kambanda washinzwe kuyobora Diyoseze ya Kibungo.
Minisitiri w’intebe mu muhango wo kwimika Munsenyeri Kambanda washinzwe kuyobora Diyoseze ya Kibungo.

Mu ijambo ryavuzwe n’umukirisitu uhagarariye abandi mu iyimikwa rya munsenyeri kuri uyu wa 20/07/2013, yavuze ko abakiristu mu maparuwasi agize diyosezi gatorika ya Kibungo batangiye gahunda yo kwigira aho bahanga imishinga n’ibikorwa byunguka bibasha gutunga paruwasi badategereje inkunga ziva ahanze.

Yagize ati “Nubwo hari ibibazo usanze muri iyi diyosezi ntugire ubwoba kuko usanze abapadiri n’abakirisitu bafite imyumvire mishya bafite icyerekezo cyo kwiteza imbere, kuko gahunda zo gukuraho fibro-ciment ku mazu abakiristu bayigeze kure n’izindi.”

Nubwo abanyamadini n’amatorero basabwa ibi, mimisitiri w’intebe yashimye ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’amadini na Kiliziya Gatorika ndetse n’andi matorero mu guteza imbere Abanyarwanda mu burezi, ubuvuzi n’ahandi.

Kugera ubu Kiliziya Gatorika ifite ibigo byinshi by’amashuri abanza, ayisumbuye, amavuriro ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo n’ibigo by’imari iciriritse n’ibindi biteza imbere abo muri diyosezi ya Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka