Abakora imyuga batize mu mashuri bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi

Ku bufatanye bwa Sendika z’abakozi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), n’izindi nzego, abakozi bakora imyuga itandukanye ntaho bayigiye uretse mu kazi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi.

Byavugiwe mu mahugurwa yahabwaga urubyiruko rwize imyuga itandukanye mu Karere ka Kirehe rudafite akazi, aho bahugurwaga uko bakwihangira akazi ariko no kubahuza n’abagafite bakeneye abakozi.

Mu mbogamizi bagaragaje zituma batabona akazi harimo kutagira impamyabushobozi z’ibyo bazi gukora, bityo ntibiborohere kukabona.

Bamwe mu bigira aho akazi gakorerwa bavuga ko bagorwaga no kugirirwa icyizere iyo babaga bagiye gukorera aho batabazi
Bamwe mu bigira aho akazi gakorerwa bavuga ko bagorwaga no kugirirwa icyizere iyo babaga bagiye gukorera aho batabazi

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kirehe, Uwimana Aurelie, avuga ko hari abigishijwe imyuga bayisoje bajya ahantu hatandukanye ku buryo byagoranye kubabona ngo bazihabwe ariko ubu bagiye kuzibona.

Ku rundi ruhande ariko na we yemeranya n’abakoresha badashobora guha umuntu akazi atabanje kugaragaza impamyabushobozi.

Ati “Nanjye kuba ntakuzi gusa uje umbwira ngo mpa akazi ndagashoboye, yenda bizapfe nsange n’ubwo bumenyi ntabwo wari ufite, byibuze wazana impamyabushobozi kakazakunanira kubera izindi mpamvu ariko mfite gihamya y’uko wize.”

Ibi bishimangirwa n’umwe mu bafite inzu itunganya imisatsi mu Karere ka Nyagatare, uvuga ko hari akazi adashobora gutanga ugasaba adafite impamyabushobozi uretse ku bantu basanzwe bazwi bakora ako kazi kandi bakunzwe na benshi.

Agira ati “Ntawe nakwemerera adafite impamyabushobozi, nanamufite yaba umwe cyangwa babiri ariko na we ari ukubwira ko yarangije kwiga ariko batarazibaha keretse uwakira amafaranga usabwa kuba yarize amashuri atatu yisumbuye naho umutekinisiye (uwogosha) agomba kuba ayifite keretse nanone abo dusanzwe tuzi bakora neza kandi bakunzwe na benshi.”

Nyamara hari benshi bakora muri izi nzu z’ubwiza batagira impamyabushobozi ndetse batarigeze biga uwo mwuga ahubwo barawigiye mu kazi kandi bakaba bawukora neza ariko na bo bikaba byabagora kujya kuwukorera aho batabazi.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yize kogosha kubera abanye-Congo n’Abanya-Uganda bakoranaga mbere y’umwaka wa 2000.

Nyamara ngo abafite impamyabushobozi babyize ntacyo bamurusha uretse impapuro gusa.

Yagize ati “Kogosha nabyigishijwe n’abo twakoranaga kugeza ubwo nanjye niyizera ko mbizi, yewe n’ababyize ntiyakogosha umuntu mpari baranzi ko nshoboye keretse yenda nagorwa no kwimukira ahandi ariko nabwo nafashe imashini nta mukoresha utampa akazi keretse yanze ko nyikoraho gusa.”

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, Mutsindashyaka André, avuga ko kera abantu bajyaga kwiyogoshesha bakareba ahari Umunya-Uganda cyangwa Umunyekongo kuko ari bo bizeraga ko babizi.

Nyamara ngo hari Abanyarwanda babigiyeho batanyuze mu ishuri kandi bashoboye ariko batagira impamyabushobozi.

Avuga ko aba kimwe n’abandi bigiye umwuga mu kazi ku bufatanye bwa Sendika zitandukanye z’abakozi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), n’izindi nzego, abo bantu barimo gufashwa kuzibona.

Yagize ati “Kubera ko abo bantu tubafite kandi badafite amashuri baciyemo, babyigiye ku murimo, dufatanyije na Minisiteri y’Umurimo, RTB, n’izindi nzego z’Igihugu, turagira ngo abo bakozi bahabwe impamyabushobozi. Icyo gikorwa kiri mu nzira, turasaba ko Uturere n’abikorera babishyiramo imbaraga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka