Abajyanama b’ubuzima muri Rwimiyaga bateye inkunga Agaciro Development Fund

Abajyanama b’ubuzima bakorana n’Ikigo nderabuzima cya Bugaragara bibumbiye muri Koperative KOTABU bateye inkunga ikigega Agaciro Development Fund ingana n’amafaranga 510.000.

Iki gikorwa cyanahuriranye no gutaha inyubako biyubakiye ifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 500 ubu ikaba ikorerwamo ibikorwa bya Cantine abarwayi bashobora kuguramo ibyo bakeneye.

Izindi gahunda bafite ni ukwagura ubutaka bakoreraho ubuhinzi bukava kuri hegitari 3 bukagera kuri hegitari 8.

Nkuko byasobanuwe na Rugira Tharcisse perezida wa Koperative KOTABU yibumbiyemo abajyanama b’ubuzima bakorana n’ikigo nderabuzima cya Bugaragara, ngo basanze batasigara inyuma mu kwiyubakira igihugu akaba ariyo mpamvu bateye inkunga Ikigega Agaciro Development Fund.

Uretse gutera inkunga Ikigega Agaciro Development Fund, abajyanama b’ubuzima bagira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage harimo kuvura abana, kurwanya maraliya, gushishikariza kuringaniza urubyaro, isuku mu ngo n’ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga, Munyangabo Celestin, yasabye aba bajyanama b’ubuzima kongera ingufu mu bijyanye no kuringaniza urubyaro kuko ibikorwa byose nta kuringaniza urubyaro nta musaruro byatanga.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bugaragara, Elias Hanyurwimfura, atangaza ko kimwe mu mpamvu zituma imibare y’abaringaniza urubyaro iba hasi ari ikibazo cy’abaturage bagera ku kigo nderabuzima bigoranye gusa ngo hari ingamba icyo kigo cyafatiye iki kibazo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka