Abafatanyabikorwa b’akarere ka Kamonyi barategura imurikabikorwa umwaka utaha

Inteko rusange y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kamonyi (JADF), yateranye kuwa Gatanu tariki 30/12/2012, yemeje ko igomba gutegura imurikabikorwa rizaba mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa 02/2013.

Iri murikabikorwa rigamije kugaragaza uruhare imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu karere igaragaza mu iterambere, rifasha abaturage kumenya umwihariko wa buri mufatanyabikorwa mu iterambere ry’aka Karere.

Claudine Uwineza, umuyobozi wa JADF, avuga ko kumurikira abaturage ibi bikorwa bigamije kwimakaza ihame ryo gukorera mu mucyo, kumenyekanisha no kugaragariza rubanda ibikorerwa mu Karere. Igikorwa yemeza ko gifasha mu kwihutisha umuvuduko w’ iterambere.

Abari bitabiriye inama y'abafatanyabikorwa n'akarere ka Kamonyi.
Abari bitabiriye inama y’abafatanyabikorwa n’akarere ka Kamonyi.

Abafatanyabikorwa basabwe gutegura umusanzu wa bo hakiri kare, kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza.

Umunyamabanga uhoraho wa JADF, Thadee Tuyizere, akaba yabibukije ko inkunga bajyaga bahabwa n’ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB), itazongera gutangwa, ibizakorwa byose bikazaturuka mu bafatanyabikorwa.

Abafatanyabikorwa bamurikiwe kandi aho imihigo y’Akarere igeze ishyirwa mu bikorwa, bashimirwa uruhare rwabo mu gushyigikira no gushyira mu bikorwa iyi mihigo.

Byemejwe ko ibikorwa bikaba bigaragarira muri gahunda ya Girinka, kuko ku bufatanye nabo imiryango myinshi yahawe inka zatanzwe n’aba bafatanyabikorwa.

Muri iyi nama kandi hatowe Komite nshya ya JADF, ku mwanya wa Perezida hatorwa Ndahiro Osée uhagarariye umuryango ADRA Rwanda, yungirizwa na Madame Chantal NIKUZE wo mu muryango Medicus Mundi.

Muri iyi komite hatowe kandi Bwana Désire Nzayisenga, nk’umwanditsi naho Madame Claudine Uwineza atorerwa kuba umujyanama w’ iyi Komite.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka