2012: Umwaka utazibagirana mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare

Ku baturage ndetse n’akarere ka Nyagatare muri rusange, umwaka wa 2012 bawufata nkutazibagirana cyane mu iterambere ry’akarere kabo bitewe ahanini n’ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu byakozwe muri ako karere.

Nkuko byagiye bigaragara, umwaka wa 2012 usigiye aka karere ubusanzwe kari gakungahaye ku bworozi n’ubuhinzi byinshi birimo ibikorwa by’iterambere.

Uruganda rukora amakaro

Ku ikubitiro twavuga nk’iyubakwa ry’uruganda rw’amakaro ruzwi nka ‘East African Granite Industry’ rwubatse mu murenge wa Nyagatare akagali ka Rutaraka.

Uru ruganda rukora amakaro agezweho akenshi yubakishwa imitamenwa, rwatwaye akayabo ka miriyoni 10 z’amadorari y’Amerika, rukaba ruzazamura byinshi ku bukungu bwa Nyagatare nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere, Sabiti Atuhe Fred.

Uretse kandi ngo no kuzamura ubukungu bw’aka karere, East African Granite industry, yubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na sosiyete y’Abashinwa (Union Stone) izatanga akazi ku baturage batari bake muri aka karere.

Iki kikaba ari nk’ikimenyetso cy’ubukungu bwazanywe muri Nyagatare, bityo kigafatwa nk’ikitazibagirana mu byaranze umwaka wa 2012.

Igihingwa cy’umuceri

Mu rwego rwo kuzamura akarere ka Nyagatare mu buhinzi bugezweho, Leta y’u Rwanda itewe inkunga na Banki y’isi yashyize akayabo ka miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo guteza imbere igihingwa cy’umuceri, aho hegitari zigera ku 1500 zatangiye guhingwamo umuceri.

Uwahoze ari vice perezida w'inteko ishingamategeko y'u Rwanda Polisi Denis (mu ikote ry'umweru) asura igishanga kizahingwamo umuceri.
Uwahoze ari vice perezida w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda Polisi Denis (mu ikote ry’umweru) asura igishanga kizahingwamo umuceri.

Nk’uko bitangazwa na Dusabe Betty, umukozi w’umushinga RSSP ukorera muri Minisiteri y’ubuhunzi n’ubworozi (MINAGRI), akaba ari nawo ugenzura imirimo muri icyo gishanga, ngo umusaruro w’umuceri uzavamo ungana na toni ibihumbi 21 buri mwaka, bihwanye n’akayabo ka miriyari enye n’igice mu mwaka.

Kugeza ubu, usibye umusaruro uzava muri iki gishanga cy’umuceri, abaturage batagira ingano nabo bazabona akazi, aho kugeza ubu abagera ku 2,500 bakora muri icyo gishanga.

Hoteli y’inyenyeri enye

Muri zimwe mu nzinduko yagiriye mu ntara y’Iburasirazuba, Perezida Kagame yasabye abashoramari bo muri iyo ntara gutekereza uko bakubaka ihoteri izajya yakira abantu benshi kandi batanduka, aho yanatanze inkunga mu kuyitangiza.

Bidatinze, abashoramari bo mu ntara y’iburasirazuba bimbuye mucyo bise ‘Eastern Province Investment Cooperation (EPIC)’, bakusanyije ku ikubitiro miriyari imwe na miliyoni magana arindwi kugira ngo iyo hoteri yubakwe mu karere ka Nyagatare.

Nyuma yaho EPIC imaze gukusanya andi mafaranga akagera kuri miriyari zirenga eshatu, umukuru w’igihugu yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi hotel mu murenge wa Nyagatare, kugeza ubu imirimo yo kubaka ikaba igiye gutangira.

Iyi hoteli izaba yubatswe kuburyo bugezweho, izaba ifite ibyumba by’inama byakwakira abantu bagera kuri 500.

Agaciro Development Fund

Ubwo hatangizwaga ikigega Agaciro Development Fund mu karere ka Nyagatare, byaje kuba igikorwa kitazibagirana mu mateka y’aka karere kuko Nyagatare ariyo yarushije utundi turere twose two mu ntara y’ibirasirazuba gutanga amafaranga menshi.

Abaturage, abayobozi ndetse n’ibigo bitandukanye mu karere bakusanyije miliyoni 881 n’ibihumbi 714 bakagwa mu ntege akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kakusanyije miriyari imwe na miriyoni magana atanu n’akarere ka Huye mu ntara y’amajyepfo kakusanyije Miriyari imwe na miriyoni magana abiri.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka