Umwiherero w’abayobozi mu majyaruguru wafashe imyanzuro yo guteza imbere ubukungu

Umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’intara mu Majyaruguru warangiye tariki 21/05/2013 wasize bafashe imyanzuro igera kuri irindwi izatuma ubukungu buzamuka ku kigero cya 11.5%.

Iyi myanzuro ni ukwita kuri gahunda z’urugerero, umuco wa demokarasi, gukomera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, kureba amahirwe bihariye bagamije guteza imbere abaturage, kongera umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu, gushyigikira inganda nto n’iziciritse, kwihutisha ubwiyongere bw’ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, no gushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Munyeshyaka Vincent yavuze ko gushyira mu bikorwa ibiboneka mu myanzuro batanze, ari uguharanira kwigira no gukunda igihugu nyakuri.

Umuyobozi w'akarere ka Burera Sembagare Samuel atanga igitekerezo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Sembagare Samuel atanga igitekerezo.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yavuze ko abayobozi bakwiye gushyira imbaraga nyinshi mu byo igihugu kibakeneyeho kurusha icyo bumva ko igihugu kibagomba, maze bagakora batikoresheje ngo babigereho.

Umwiherero nk’uyu kandi ngo uzagera mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, ukazaba wegereye cyane abaturage kuko bazanatumiramo abayobora imidugudu, kugirango baganire ku buryo iterambere ryakwihuta.

Ibiganiro byatanzwe muri uyu mwiherero na senateri Tito Rutaremara, Depute Kaboneka Francis n’umunyamabanga uhoraho muri MINALOC Munyeshyaka Vincent, byose byaganishaga ku iterambere ry’igihugu.

Guverineri Bosenibamwe na senateri Tito Rutaremara.
Guverineri Bosenibamwe na senateri Tito Rutaremara.

Muri uyu mwiherero kandi abayobozi ku bufatanye n’abaturage bibukijwe gutegura neza amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, gutekereza ku mishinga minini yungura abaturage no kumvikanisha icyerekezo 2020 kigomba kugerwaho ku bufatanye na buri wese.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka