Umunyarwanda azava ku madorari 644 yamutungaga akagera ku 1200 ku mwaka

Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu (IDPRS II) iteganya ko bukungu n’imibereho y’Abanyarwanda bagomba kwiyongera. Amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka azava ku madorali y’Amerika 644 agere ku madorali 1200.

Ibi bizagerweho hifashishijwe gahunda enye za Leta y’u Rwanda yimeje gushyira mu bikorwa:

Iya mbere ni impinduramatwara mu bukungu (transformation economique). Aha hateganijwe ko habaho uburyo abantu babona amafaranga ku buryo burambye kuko Abanyarwanda batari bake batunzwe n’imirimo cyangwa ubundi buryo bakuramo amafaranga budahoraho.

Kugirango izi mpinduramatwara zibeho ngo ni uko haboneka ubumenyi ku baturage benshi mu rwego rwo kugirango babashe kwihangira imirimo yabagirira akamaro.

Muri iyi mpinduramatwara mu bukungu, biteganijwe ko hazamurwa imidugudu; abaturage bose mu byaro bayituremo kugirango ibikorwa remezo bigere kuri bose.

Ikindi kigaragazwa mu kubahiriza impinduramatwara mu bukungu yihawe n’uko hazamurwa serivisi inoze mu nzego zose.

Icya kabiri kizagenderwaho ni ugutekereza ku iterambere ry’icyaro kuko ariho Abanyarwanda benshi batuye kandi abenshi muri bo bafite ubushobozi buke.

Icya gatatu ni uguhanga umurimo ku rubyiruko ni ukuvuga abantu bose bari munsi y’imyaka 35 y’amavuko. Ibarura ry’uyu mwaka ryagaraje ko 78,2% ari urubyiruko.

Icya kane ni uko umucyo mu miyoborere wakwimakazwa maze abaturarwanda bakisanga mu buyobozi bwabo.

Kugirango ibi byose bigerweho bagaragaza ko ari uko buri munyarwanda yakora agendereye kwinziza amafaranga (business oriented).

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka