Rwimiyaga: Komisiyo y’igihugu y’abana yaremeye uwacitse ku icumu utishoboye

Komisiyo y’igihugu y’abana yahaye umuryango wa Calixte Gasasira na Mujawamariya Cecile isambu ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 950. Uyu muryango mu murenge wa Rwimiyaga ho mu karere ka Nyagatare.

Ubu bufasha ngo buje ari igisubizo kirambye ku bibazo byari byugarije uyu muryango, nk’uko byumvikanye mu buhamya bwa Mujawamariya Cecile, umubyeyi w’abana umunani.

Komisiyo y’igihugu y’abana itangaza ko yashimye uguhitamo k’uyu muryango ikaba ihamya ko kuba baratoranyije isambu mu bundi bufasha bari guhabwa bizababera umusingi w’iterambere ribasunikira ku kwigira, nk’uko byatangajwe na Madame Nyiramatama Zaina ukuriye iyi komisiyo.

Mu kiganiro cyahawe abatuye umudugudu wa Rwimiyaga ya mbere mu kagari ka Nyarupfubire, hashimangiwe ihumure ku Banyarwanda hashingiwe ku kuba ubuyobozi bwarahagurukiye kurwanya icyatera amacakubiri cyose.

Gasasira Callixte nyuma yo guhabwa isambu.
Gasasira Callixte nyuma yo guhabwa isambu.

Hagamijwe kandi ko iyi nkunga ibyara umusaruro ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatre bwasabye ko iyi sambu yahawe Calixte yaba intangiriro y’iterambere.

Muganwa Stanley ni umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe ubukungu n’iterambere, aganira na Kigali Today, yasabye umuryango wahawe iyi sambu ndetse n’abahabwa inkunga muri rusange kujya bazibyaza umusaruro uba witezwe, aho kuzipfusha ubusa bazigurisha cyangwa bazikoresha ibindi zitagenewe.

Ubundi bufasha bwasezeranyijwe abatuye uyu mudugudu bushingiye ku buvugizi bazakorerwa ku bindi bibazo bibugarije harimo nko kuboneza urubyaro, imirire iboneye n’izindi gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abana binyuze ku babyeyi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka