Rutsiro: Hashize amezi atandatu umuriro biyubakiye warahagaze

Abacururiza n’abatuye mu isantere ya Kabuga mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro bamaze amezi atandatu batazi impamvu yatumye urugomero rw’umuriro w’amashanyarazi bari biyubakiye ruhagarara. Barasaba ubuyobozi bw’akarere kubakurikiranira ikibazo kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo by’iterambere.

Abo bacuruzi kimwe n’abatuye mu isantere ya Kagano bavuga ko bagiye ku murenge SACCO baka inguzanyo y’amafaranga miliyoni eshanu, bongeraho ayabo ku buryo yose hamwe yageraga kuri miliyoni zirindwi.

Umuyobozi w’akagari ka Kagano gaherereyemo iyo santeri yagejeje icyo gitekerezo ku buyobozi bw’akarere hanyuma na bwo bubazanira rwiyemezamirimo witwa Polepole Modeste. Yagiranye amasezerano n’abo baturage yo kububakira urugomero no kugeza amashanyarazi mu isanteri kandi agakurikirana imikorere y’urwo rugomero mu gihe cy’imyaka ibiri.

Centre ya Kagano imaze imezi atandatu nta muriro.
Centre ya Kagano imaze imezi atandatu nta muriro.

Rwiyemezamirimo ngo yubatse urugomero ndetse n’umuriro ugera mu isanteri ariko abaturage bacanye umuriro mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, hanyuma bayoberwa irengero rya rwiyemezamirimo n’uwo muriro.

Abo baturage bavuga ko iki kibazo kiri kubateza igihombo gikomeye kuko abantu 40 bari bishyize hamwe, buri wese asabwa kwishyura ibihumbi 185 ku murenge SACCO.

Umwe muri bo witwa Sindihokubwabo John yagize ati : “abaturage bamwe bari kugurisha amazu yabo, abandi bakagurisha amatungo kugira ngo bishyure SACCO kandi n’umuriro ntawo dufite”.

Umuyobozi wingirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Jean Damascene Nsanzimfura , avuga ko icyo kibazo gishobora kuba cyaraturutse ku mvura nyinshi n’inkuba byangije ayo mashanyarazi ariko bakaba bari gukora ibishoboka byose ngo gikemuke.

Bagifite umuriro babonaga serivise hafi.
Bagifite umuriro babonaga serivise hafi.

Ati: “Tugiye gutumizaho rwiyemezamirimo wari wabikoze kuko yari yemeye kubyitaho mu gihe cy’imyaka ibiri noneho turebe ibyo ashobora gusana, ibimunaniye turebe ko twafatanya na EWSA kugira ngo tugeze amashanyarazi kuri abo baturage”.

Kuba hashize amezi atandatu urwo rugomero rwarahagaze, abaturage batazi n’ikibazo cyabayemo, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko nta burangare bwabayeho kubera ko rwiyemezamirimo atari ahari, ariko bakaba bizeye ko mu minsi iri imbere azaboneka hanyuma bakarangiza ikibazo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka