Rukarara izubakwaho ingomero z’amashanyarazi eshanu

Nyuma y’aho urugomero rwa Rukarara ya I rwuzuriye, imishinga yo kubaka ingomero z’amashanyarazi kuri uyu mugezi uri mu karere ka Nyamagabe irakomeje. Biteganyijwe ko kuri uwo mugezi hazubakwa ingomero eshanu.

Rukarara ya I ifite ubushobozi bwo gutanga megawati 9,5 (9,5 MW) z’umuriro w’amashanyarazi. Imirimo yo kubaka urugomero rwa Rukarara ya II ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga megawate 2 nayo irenda kurangira, kuko ubwo minisitiri w’intebe yarusuraga tariki 11/01/2013 bamutangarije ko imirimo imaze gukorwa igeze hejuru ya 80%.

Imyiteguro yo kubaka urugomero ruzaba rwitwa Rukarara V kandi yaratangiye kuko ubu hari gukorwa umuhanda uzifashishwa mu gutwara ibikoresho bizakoreshwa kuri uru rugomero. Rukarara V izaba ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawate 5.

Urugomero rwa Rukarara ya I urebeye inyuma.
Urugomero rwa Rukarara ya I urebeye inyuma.

Izi ngomero uko ari eshatu zizaba zitanga umuriro ungana na megawate 16,5. Amakuru avuga ko kuri uyu mugezi hazubakwa ingomero eshanu kuko amazi akoresha rumwe azajya yongera agakusanywa maze akongera agakoreshwa ku rundi.

Tariki 24/01/2013, ubwo itsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’ubukungu basuraga uru rugomero, Rurangwa Tito, umukozi ukora kuri uru rugomero yatangaje ko nta kibazo kidasanzwe bahura nacyo uretse ko iyo amazi agabanutse nko mu gihe cy’izuba nabo bahitamo guhagarika imashini imwe bityo n’umuriro rutanga ukagabanuka.

Umuriro utangwa n’urugomero rwa mbere havaho ucanira ahakorerwa imirimo y’urugomero ndetse n’abaturage bahaturiye bityo undi ugahita woherezwa mu kigega cy’igihugu cy’umuriro w’amashanyarazi.

Umuhanda uri gukorwa werekeza ahazubakwa rukarara V.
Umuhanda uri gukorwa werekeza ahazubakwa rukarara V.

N’ubwo Abadage bubaka urugomero rwa kabiri bari bahagaritse imirimo basaba ko bahabwa amafaranga y’inyongera kuyo bari bapatanye ubwo itsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’ubukungu mu Nteko Ishingamategeko basuraga uru rugomero tariki 24/01/2013 basanze imirimo yo kurwubaka yarasubukuwe ngo n’ubwo imishikirano hagati ya sosiyete Kochendoerfer&F.E.E irwubaka na Leta yari ikomeje.

Abo Badage basaba ko bakongerwa miliyoni 2 n’ibihumbi 900 by’amayero (hafi miliyari ebyiri n’igice z’amanyarwanda) yiyongera kuri miliyoni zirindwi n’ibihumbi 800 by’amayero (miliyari zirenga 6 n’igice y’amanyarwanda) bari bumvikanye ngo kuko hari imirimo bakoze kandi itari iteganijwe.

Rukarara ya I ifite ubushobozi bwo gutanga megawati 9,5.
Rukarara ya I ifite ubushobozi bwo gutanga megawati 9,5.

Ubwo Minisitiri w’intebe yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibyagezweho n’ingamba Guverinoma ifite mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi, tariki 03/12/2012, yatangaje ko ingufu z’amashanyarazi zizava kuri megawate 110,8 u Rwanda rwari rufite zigere kuri megawate 1,000 mu mwaka wa 2017, izi ngufu zikazaturuka ku mazi, gazi metani, amashyuza ndetse na Nyiramugengeri.

Muri uwo mwaka wa 2017, 70% by’ingo zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi zivuye kuri 16%, bingana n’ingo ibihumbi 331.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka