RRA irifuza ko itangazamakuru riyifasha kumvisha abaturage gahunda z’imisoro

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kirasaba abanyamakuru ubufatanye mu kumenyekanisha gahunda zigezweho zo guteza imbere itangwa n’iyakirwa ry’imisoro, hamwe no gukangurira abantu kwitabira gusora.

Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye ibitangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2012, komiseri mukuru wa RRA, Ben Kagarama, yavuze ko amakuru menshi ajyanye n’imisoro atazwi.

Yagize ati: “Hari servise zidakoreshwa n’abantu, kubera ko batazishaka, bigasaba guhozaho umuntu yigisha, ariko hari n’abatazizi ko zibaho. Twe twirirwa tubwira abantu, ariko namwe ni ibintu mwakabaye mudufashamo”.

“Nta kintu twabonye cyasimbura gusora umuntu akoresheje ikoranabuhanga nka internet, aho nta giciro bigusaba cyangwa ngo urinde guta umwanya wawe wo kuva aho uri, ukajya kugirana ibibazo n’abantu”, nk’uko Ben Kagarama yakomeje asobanura.

Umuyobozi wa RRA yavuze ko uruhare rw’ibitangazamakuru byo mu Rwanda ari ruto cyane mu gufasha igihugu kubona amafaranga akibeshaho, kandi ngo bigaragara nk’igisebo kubona itangazamakuru ryo mu muhanga ari ryo riza gushaka amakuru ajyanye n’imisoro muri RRA.

Bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru bitabiriye ikiganiro n'umuyobozi mukuru wa RRA.
Bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru bitabiriye ikiganiro n’umuyobozi mukuru wa RRA.

Bamwe mu bitabiriye inama, bavuze ko RRA itagomba kwirengagiza ikibazo cy’amikoro mu bitangazamakuru byigenga, gituma batagera ahabera amakuru, ndetse n’ubumenyi buke mu bijyanye no gukora inkuru z’ubukungu.

Umuyobozi wa RRA yashubije ko kubura amikoro ari ikibazo rusange mu gihugu, ariko ko azajya akiganiraho n’inzego zimukuriye. Yemeye ko abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, bagiye kuzahabwa amahugurwa mu gihe cya vuba.

Itangazamakuru rifite mu nshingano zaryo kwigisha no kumenyesha amakuru ajyanye n’ubuzima bwose bureba imibereho ya buri munsi, ndetse no gufasha abantu kwidagadura.

Kutabikora cyangwa kureka bimwe, ngo ni ukwirengagiza ibyo rishinzwe, nk’uko umunyamabanga nshigwabikorwa w’inama nkuru y’itangamakuru (MHC), Emmanuel Mugisha, yunganiye umuyobozi wa RRA.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka