Nyamagabe: Yatangiye aboha ibitebo none ubu atunze imodoka ebyiri

Uzabakiriho Elias aremeza ko yatangiye aboha ibitebo ariko gahunda nziza za leta ziha urubuga n’imari abashaka kwiteza imbere zikamufasha kuba yarigejeje kuri byinshi birimo imodoka ebyiri kandi akemeza ko byose abikesha imiyoborere myiza yashyizwe imbere na Perezida Kagame.

Bwana Uzabakiriho Elias atuye mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe. Avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwiga kuko ngo yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza agatangira kuboha ibitebo, nabyo akaza kubivamo akajya kubaza.

Uzabakiriho Elias atanga ubuhamya ku nzira yanyuze mu iterambere.
Uzabakiriho Elias atanga ubuhamya ku nzira yanyuze mu iterambere.

Uyu mugabo ngo yaje kubona akazi mu mushinga yita Crête Zaire-Nil, aho yahembwaga amafaranga 125 y’u Rwanda, nyuma akaza kuzamurwa mu ntera agahembwa amafaranga 175. Nyuma y’aka kazi ngo yaje gutangira kwikorera ku giti cye, atangira guhinga ibirayi ku butaka bungana na hegitari imwe, icyo gihe akaba yari yoroye inka imwe, intama eshatu n’ihene 5.

Kuyoboka ibigo by’imari nibyo byamuzamuye

Kuyoboka ibigo by’imari ngo ni kimwe mu byatumye uyu mugabo agera aho ageze ubu kuko yatangiye afata inguzanyo y’ibihumbi bisaga gato 500 by’amanyarwanda y’u Rwanda, ubu akaba ageze ku gusaba inguzanyo ya miliyoni 23.

Uzabakiriho aragira ati: “Nyuma ya Jenoside nateye intambwe igaragara. Nahise ntangira gukorana na Banque Populaire, nguza inguzanyo y’ibihumbi 514, ndayishyura nyuma y’aho nguza miliyoni imwe n’igice ndayishyura, nguza miliyoni eshatu, ndayishyura, ndongera nguza miliyoni 23.”

Ubuhinzi buri mu byateje imbere Uzabakiriho.
Ubuhinzi buri mu byateje imbere Uzabakiriho.

Uretse umusaruro akura mu buhinzi bw’ibirayi akorera kuri hegitari 30 atubura imbuto y’ibirayi, ubu afite imodoka ya Fuso itwara umusaruro ku isoko n’indi ntoya bita tout-terrain (soma tutere) agendamo akanayifashisha mu gutwara imitwaro itaremereye. Amaze kandi kugira inka 33, intama n’ihene 50, akaba kandi ubu avuga ko afite amatoni 360 z’imbuto z’ibirayi mu bubiko bwe.

Uzabakiriho yemeza ariko ibi byose abikesha imiyoborere myiza iri mu Rwanda kuko ifasha abaturage bafite ubushake kubona igishoro mu mabanki, kubona amahugurwa ndetse n’ingendoshuri zitandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu. Ibi ngo ntabwo yari yarigeze abyumva mu gihe cy’ubutegetsi bwabaye mu Rwanda mbere ya Jenoside.

Ubu ngo bagenzi be bahuriye ku gutubura imbuto barashishikarizwa na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gukora cyane baharanira ko ibura ry’imbuto ryacika mu gihugu maze Abaturarwanda bakabasha kwihaza mu biribwa.

Emmanuel Nshimiyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka