Nyamagabe: Abikorera barasabwa uruhare mu iterambere ry’umujyi

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abikorera bo muri aka karere, mu rwego rwo kubereka ibikorwa bitandukanye biri mu karere bashobora kuba bashoramo imari yabo mu rwego rwo kugira uruhare mu guteza imbere umujyi wa Nyamagabe.

Bimwe na bimwe mu bikorwa byamuritse muri iyo nama yabaye tariki ya 26/12/2012 byakorewe inyigo hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyamagabe ibindi biracyari mu bitekerezo.

Mu bikorwa byagaragarijwe abikorera ndetse byanakorewe inyigo harimo isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyamagabe, abikorera bakaba bafashe umwanzuro ko ariryo ryihutirwa bakwiye guheraho.

Ibindi bikorwa byeretswe abikorera ku giti cyabo harimo ibijyanye n’ibikorwa remezo, guteza imbere ubukerarugendo, kongera ingufu z’amashanyarazi, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, inganda ziciriritse, no guhanga imirimo itandukanye idashingiye ku buhinzi.

Inyigo y'isoko rya nyamagabe.
Inyigo y’isoko rya nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko abikorera bafite uruhare runini mu kuba bateza imbere umujyi wabo mu bijyanye no guteza imbere ibikorwa remezo n’ibindi, ngo kuko akarere katabasha kubikora konyine ahubwo hakaba hakenewe ubufatanye busesuye hagati y’akarere n’abikorera.

“Iterambere ry’umujyi si ibikorwa byakorwa n’akarere gusa, hari iby’ibanze dukora ariko noneho ibindi nk’ibikorwa remezo, inyubako bikagirwamo uruhare n’abikorera,” umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere asaba abikorera bo mu karere ka Nyamagabe bitabiriye inama nyunguranabitekerezo kwegera abandi maze bakungurana ibitekerezo bakareba aho bashora imari mu mishinga itandukanye.

Uwamahoro Christine, umuyobozi wungirije w’abikorera mu karere ka Nyamagabe, yashimiye akarere kuba kazirikana abikorera ndetse kanifuza gukorana nabo, anavuga ko hari utundi turere twageze kuri byinshi abikorera babigizemo uruhare.

Inama nyunguranabitekerezo ku ishoramari.
Inama nyunguranabitekerezo ku ishoramari.

Uwamahoro yatangaje ko isoko bari bafite ritagendanye n’igihe bityo bakaba bishimira kuba akarere gashaka ko ryubakwa kuko bizagirira akamaro abikorera mu mirimo yabo ya buri munsi.

Akomeza avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga mu bikorera bose bakabashishikariza gushora imari yabo mu karere kugira ngo babashe kugateza imbere nabo biteza imbere.

Iyi nama yanahise ishyiraho itsinda ry’abantu barindwi bahawe inshingano zo kunononsora uko isoko ryazubakwa ndetse bakanakora ubukangurambaga muri bagenzi babo, bakazatumiza inama mu gihe kitarenze ukwezi bagaragaza ibyo bamaze kugeraho.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka