Nyabihu: Amakoperative 9 yahawe imbarutso yo kwikura mu bukene

Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umuryango Cooperate Out of Poverty (Coop- Rwanda) babereka uburyo bakorora inka neza zikabafasha kwikura mu bukene, amakoperative icyenda aturuka mu mirenge itatu y’akarere ka Nyabihu yahawe inka 45.

Aya amakoperative yo mu mirenge ya Kabatwa, Jomba na Bigogwe agizwe ahanini n’abatishoboye, abapfakazi, abacitse ku icumu rya Jenoside, ababana na virusi itera SIDA n’imfubyi. Buri koperative igizwe n’abantu 20 kandi yashyikirijwe inka eshanu.

Umuyobozi wa Coop-Rwanda, Mutagoma Felix, yabwiye abahawe inka ko ari nk’igishoro, nibazifata neza zizabageza kuri byinshi harimo kwikura mu bukene, kubona amata abafasha mu miryango yabo, udushingwe two gufumbira n’ibindi.

Mutagoma Felix, uhagarariye umuryango Coop-Rwanda yasabye abahawe inka ko zizababera imbarutso y'iterambere bagasezerera ubukene.
Mutagoma Felix, uhagarariye umuryango Coop-Rwanda yasabye abahawe inka ko zizababera imbarutso y’iterambere bagasezerera ubukene.

Yongeyeho ko uretse inka bahawe, Coop-Rwanda izanabubakira ibiraro bizatuma babasha kuzorora neza.

Mu byishimo byinshi, abaturage bagize aya makoperative bashimiye Coop- Rwanda ku gikorwa cyiza ibakoreye. Bavuga ko bazarushaho guhuza imbaraga zabo, bagafata neza izo nka zikagira aho zibavana n’aho zibageza, bagasezerera ubukene; nk’uko byasobanuwe na Ntahonkiriye Desire, uhagarariye Koperative Twisungane yo mu murenge wa Jomba.

Mukamugisha Catheline nawe wavuzeko nk’abapfakazi n’imfubyi, kperative yabo igiye gutera imbere bakikura mu bukene, kandi bigafasha abana babo mu mirire myiza.

Abahawe inka bazakiranye ibyishimo bavuga ko bashima Coop-Rwanda na Leta yashyizeho gahunda ya Girinka.
Abahawe inka bazakiranye ibyishimo bavuga ko bashima Coop-Rwanda na Leta yashyizeho gahunda ya Girinka.

Uhagarariye umurenge wa Bigogwe, izi nka zatangiwemo, Niyibizi Louis, yashimiye coop-Rwanda ku gikorwa kiza yakoreye abatishoboye bo mu makoperative atandukanye. Yongeyeho ko ari intambwe nziza coop-Rwanda iteye mu gufasha abaturage kwikura mu bukene muri gahunda ya Girinka mu Rwanda.

Yasabye abazihawe kuzifata neza, zikababera imbarutso mu bukungu n’imibereho myiza kandi ko bagomba kuzaziturira bagenzi babo igihe zizaba zibyaye.

Uretse inka 45 zatanzwe mu mirenge ya Kabatwa, Bigogwe na Jomba Coop Rwanda izatanga izindi 15 mu bihe biri imbere mu murenge wa Muringa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka