MINICOM yemeye gusana inzu eshanu z’abarokotse Jenoside bo ku Mugina

Nyuma yo gusura Uwibutso rwa Mugina rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 34, tariki 11/5/2013, abakozi ba Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bemeye gutanga umuganda wo gusana amazu ya bamwe mu bapfakazi ba Jenoside bo mu mudugudu wa Nyagasozi.

Ibyo aba bakozi babikoze mu rwego rwo gusura no guha umuganda abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, basura abapfakazi ba Jenoside batuye mu mudugudu wa Nyagisozi, akagari ka Nteko, mu murenge wa Mugina, babatera inkunga ya miliyoni yo gusana amazu atanu yenda gusenyuka.

Nk’uko Kabasinga Seraphine, umwe mu bapfakazi bemerewe gusanirwa inzu abitangaza, ngo ayo mazu bari barayiyubakiye nyuma ya Jenoside mu bibanza bari bahawe na Leta. Ngo mu bushobozi buke bafite babonaga ko yenda kubagwira ariko ntacyo babikoraho.

Inzu ya Kabasinga Seraphine iri mu zizasanwa n'abakozi ba MINICOM.
Inzu ya Kabasinga Seraphine iri mu zizasanwa n’abakozi ba MINICOM.

Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, arashimira iyi miryango yabashije kongera kwiyubaka nyuma y’ibyago bikomeye bari bavuyemo, inkunga babahaye, ikaba ari umuganda w’abakozi ba MINICOM ngo babafashe gusana iyo mazu biyubakiye.

Uretse iyo nkunga yo gusana amazu, Hategeka yasabye iyi miryango isanzwe ifite ishyirahamwe ryo korora inka bahawe n’ubuyobozi, gukora Koperative, bagahitamo umushinga ubyara inyungu bakora, maze Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kikabafasha.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM imbere y'imwe mu nzu bazasana.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM imbere y’imwe mu nzu bazasana.

Kabasinga arashimira iyo nkunga MINICOM ibemereye, ngo bakaba biteguye gushinga Koperative bazakoreramo imirimo y’ubuhinzi cyangwa indi mishinga bazumvikanaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Emmanuel Bahizi, nawe yashimiye abakozi ba MINICOM bahisemo gusura urwibutso rwa Mugina; ubusanzwe rudakunze gusurwa n’abantu benshi kuko rwitaruye umuhanda wa kaburimbo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka