“Kwiharika nicyo gisubizo ku ibura ry’umurimo mu Rwanda”-Minisitiri Nsengimana

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko kubura kw’imirimo ku baturarwanda byakemuka buri wese agize umwihariko mu kwishakira umurimo, ahereye kuri duke afite cyangwa amaboko ye n’ibitekerezo.

Ministiri Nsengimana yavuze ko kwiharika nta muntu byananira. Hari mu kiganiro yahaye urubyiruko rwitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe “kuba rwiyemezamirimo”, kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012.

Yatangiye agaragaza ko ibibazo abantu bari ku isoko ry’umurimo bafite, bikubiye mu kubura igishoro cyo gutangiza imirimo, kubura ibitekerezo kandi umuntu afite igishoro cyangwa se no kubibura byombi, hamwe no gusuzugura imirimo imwe n’imwe, aho umuntu yibwira ko ari ku rwego rwo hejuru atayikora.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko Leta idafite amafaranga ahagije mu kigega cy’ingwate kuko kidashora gufasha imishinga irenga 3000, kandi inzego zitanga imirimo nta bushobozi zifite bwo guha akazi abinjira ku isoko ry’umurimo bose bujuje cyangwa barengeje imyaka 18.

Ministiri Nsengimana yatanze ibisubizo agira ati: “Nyamara buri muntu azigamye amafaranga 50 gusa cyangwa arenga, mu Rwanda twabona byibuze miriyoni 250 buri kwezi, bityo ababura icyo bakora bitewe no kubura ingwate cyangwa igishoro bakagenda bagabanuka.”

Yongeraho ko umuntu ufite igitekerezo cy’ibyo yakora ariko yabuze igishoro, ashobora kwishyira hamwe n’ufite amafaranga ariko yabuze icyo ayakoresha; kandi ibyo byiciro byombi birahari mu gihugu.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye icyumweru cyahariwe kuba rwiyemezamirimo.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye icyumweru cyahariwe kuba rwiyemezamirimo.

Urubyiruko rwakurikiranye ikiganiro rwasabye Ministiri urufite mu nshingano, gushyiraho urubuga ruhurirwaho n’abantu b’ingeri zinyuranye mu bijyanye na rwiyemezamirimo, kugirango amakuru areba buri wese amenyekane.

Ku kibazo bagaragaje cy’uko hari aho inzego za Leta zimwe na zimwe zibangamira abantu bihangira imirimo, Minisitiri Nsengimana yavuze ko hazajyaho itegeko rigenga ba rwiyemezamirimo, rizatuma buri murimo wose utari uwo kugira nabi wemerwa mu gihugu.

Urubyiruko kandi rwavuze ko ba rwiyemezamirimo bakomeye mu gihugu (cyane mu bwubatsi no kurinda umutekano), bateje ikibazo cyo kwangiza imbaraga z’abenegihugu bakoresha, maze bakabahemba amafaranga make atagira icyo abamarira.

Ministiri Nsengimana yabashubije avuga ko Ministeri y’umurimo (MIFOTRA), irimo gutegura itegeko (ngo rizatorwa vuba) rigamije gusaba abashoramari bose kugira umushahara fatizo, uhabwa abakozi mu nzego z’abikorera, batagomba kujya munsi.

Ahantu isi irimo kugana, ngo nta rwiyemezamirimo ushobora kubaho cyangwa gutera imbere adafite imishinga izamura abaturage, bitewe n’uko ari bo basigaye ari isoko rinini, nk’uko byasobanuwe n’umunyamerika witwa Randall Kempner, uyoboye ikigo cyitwa “the Aspen” gihuza ba rwiyemezamirimo.

Kempner yavuze kandi ko kuba rwiyemezamirimo bisaba umuntu kwimenya no guteza imbere impano yifitemo, kumenya aho isoko riri, kugira igishoro, ndetse no koroherezwa mu bijyanye n’amategeko Leta ishyiraho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka